SANDRA TETA ARAHIGWA BUKWARE AHO YIHISHE ABABYEYI BE I KAMPALA.

SANDRA TETA ARAHIGWA BUKWARE AHO YIHISHE ABABYEYI BE I KAMPALA.

Miss Teta Sandra uri mu bihe bigoye n'umugabo we WEASLE yongeye gukora ibyagawe na benshi yihisha ababyeyi be baje kumushaka.

Amakuru Kalisimbi yakuye mu nshuti ze za hafi aravuga ko ababyeyi be bamaze iminsi 2 yose i Kampala muri Uganda aho bavuye mu Rwanda bagiye gutahana umwana wabo.

Leta ya Uganda yinjiye muri iki kibazo ihamagarira buri wese Ufite amakuru kuri ibi naho uyu Sandra Teta yihishe ayatange mu gukomeza kumuhiga bukware.

Byageze aho ACP Maureen Atuhaire ukuriye ishami rya polisi ryita by'umwihariko ku kurwanya akerangane k'umwana n'umuryango muri rusange atanga Nimero ya Telefone ngendanwa k'uwari we wese wamenya aho Sandra yihishe.

Ni mu gihe umuhanzi WEASLE ukekwaho gukubita TETA yageze aho asaba imbabazi bamwe mu bakomeje gutera igututu kuri leta ngo imute muri yombi barimo Atim Daniella wahoze ari umugore wa mukuru we Chameleone.

Mu kiganiro Weasle yagiranye na Daniella uri ku isonga mu guhamagarira isi guhagarika akarengane Uyu munyarwandakazi arimo, yagaragaje ko akubise ibipfukamiro hasi amwizeza ko atazongera kugirira nabi umugore we ndetse amwereka na Teta Sandra yishimye ku maso ariko umutima ubabaye.

Weasle ntiyifuza na hato gufungwa ariyo mpamvu akomeje gutakambira abo yita abatamushakira ineza.

Bamwe mu babikurikiranira hafi batangiye kwemera ko bishoboka ko TETA yaba yararozwe bituma agera aho kwihisha abamwibarutse.

Amakimbirane hagati ya SANDRA TETA n'umugabo we WEASLE yatumye abanyarwanda benshi bamusaba gutaha ariko avunira ibiti mu matwi ahagarara ku mugabo we.

N'ubu urujijo ni rwose ku mpamvu ituma Uyu wahoze afite ubwiza burangaza abamureba aguma kwemera kwibabaza aka kageni cyane ko atari ubwa mbere bibaye kuko ubushize yakuwe iryinyo n'uyu mugabo we bafitanye abana 2.

Imiryango ivugira igitsinagore n'impirimbanyi z'abali n'abategarugori muri Uganda yakomeje guhwiturwa ngo ihagurukire iki kibazo, uwahohotewe ahabwe ubutabera ariko bose baryumyeho biba amashyengo kuri benshi.

Nk'umuyarwenya PATRICK SALVADO uherutse no mu Rwanda muri SEKA LIVE, yagize icyo avuga atunga agatoki abitwa ko bavugira igitsinagore abashinja gutererana TETA kuko nta karyo karimo.