ABABYEYI BAKOMEJE KWISHIMIRA IGABANYWA RY'AMAFARANGA Y'ISHURI.

ABABYEYI BAKOMEJE KWISHIMIRA IGABANYWA RY'AMAFARANGA Y'ISHURI.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Nzeri 2022, Minisiteri y'uburezi yatangaje igiciro ntarengwa cy'amafaranga y'ishuri binyura ababyeyi.

Minisiteri y'Uburezi yatangaje umusanzu nyawo w'ababyeyi mu mashuri ya leta y'incuke, abanza n'ayisumbuye habaho iringaniza mu korohereza abishyurira abana babo.

Inkuru yabaye nziza ubwo byumvikanaga ko Mu mashuri yisumbuye ku biga bacumbikiwe mu bigo[Boarding Schools] ko amafaranga y'ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85Frw.

Byishimiwe n'ababyeyi benshi bari basanzwe bishyura arenga ibihumbi Rwf 85 aho wasangaga bimwe mu bigo bigeza mu bihumbi bisaga 160, ibyagaragaye kenshi nk'imbogamizi.

Mu mashuri yisumbuye aho biga bataha mu rugo [Day schools] umusanzu w'umubyeyi ntuzongera kurenga amafaranga Rwf19,500 yishyurwa kuri buri gihembwe.

Kalisimbi.com yavuganye na Niyonsaba Peruth umwe mu babyeyi barerera ku ishuri ryisumbuye rya Kayonza Modern Secondary School yerekana imbamutima ze nyuma yo kumva itangazo rya Minisiteri y'uburezi.

Ati "Nashimye Imana pe! kumva hari icyo bagabanyijeho kuri school fees[Amafaranga y'ishuri], kuko niba twishyuraga Rwf 92,500 yari yaniyongereyeho hafi ibihumbi 100 none bikaba byashyizwe ku bihumbi 85, ni Ishimwe rikomeye cyane no ku bandi bishyuraga arenze ibyo bihumbi 100 bijyana no kuba ibiciro byariyongereye ku isoko, mbese byose byari imbogamizi kuri twe."

Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko mu mashuri y'incuke n'abanza ho nta mafaranga y'ishuri azajya yishyurwa uretse ko hazajya hatangwa amafaranga 975 yo gufatira ifunguro ku ishuri.