LIVE:LIVERPOOL VS MANCHESTER CITY.

LIVE:LIVERPOOL VS MANCHESTER CITY.

Reka nguhe ikaze ku kibuga 'ANFIELD' cya LIVERPOOL FC yakiriye Manchester City.

Iminota 15' y'umukino yari indya nkurye amakipe yombi yambarana mu mbaraga zidasanzwe buri mukinnyi asatira atewe ingufu no gushaka igitego.

Abasore ba Liverpool mu myambaro y'umutuku bakomeje kotsa igitutu imbere y'izamu rya Man. City bahererekanya umupira bacenga bakanashota ariko biba ingume.

Kugeza ku munota wa 20' rutahizamu Erling Braut Halaand ntacyo arakora gifatika imbere y'izamu rya Liverpool.

Ni nako bimeze no kuri rutahizamu Mohammed Salah ukomeje kwisararanga imbere y'izamu ariko ba myugariro bamubera ibamba.

Gusatirana, kuvunana bya hato na hato nibyo bikomeje kuranga uyu mukino Liverpool itifuza gutakaza.

Igce cya mbere kirangiye amakipe yombi nta n'imwe irebye mu izamu ry'indi ngo ihatsinde igitego yombi ni ubusa ku busa, abakinnyi basubiye mu rwambariro ngo bumve impanuro z'abatoza basoma no ku mazi.

Igice cya kabiri gitangiranye ingufu zindi kuri SALAH asongamo umupira mu izamu nyuma yo gucenga ba myugariro ba Man. City ariko kubw'amahirwe make uca kuruhande.

Ntibyatinze umupira utanzwe, abasore ba Man. City batambaje umupira mwiza mpaka binjira mu izamu rya mukeba bakebera imbere Halaand ahondamo ishoti riragaruka risanga Foden ajombamo kiba kiranyoye ariko biba impfabusa umusifuzi aracyanga nyuma y'ikosa ryo gukururana Halaand yari yabanje gukora ku munota wa 53'.

Bibaye ibindi bindi ubwo Kevin Debruyne yateraga kufura umuzamu ayifata bugwe akanguka atera ishoti ako kanya arigeza kuri Mohammed Salah wari ushonje igitego aca murihumye Cancelo wa Man. City aramuzenguruka amusiga intambwe yinjira izamu atera agapira ahindukiza umunyezamu abona inshundura zinyeganyega ku munota wa 75'.

Uko iminota yicumaga niko umuriro wacanwaga mu kibuga rwagati batangira no kurwana bigera n'aho umutoza Klopp ahabwa ikarita itukura yoherezwa mu rwambariro nyuma yo kubwira nabi umusifuzi.

90' yagenwe yarangiye bahita bongeraho indi 6' itangira gutinyisha abafana ba Liverpool bashya ubwoba ko baza kwishyurwa mu kibuga abakinnyi si ugutinza iminota bivayo bararyama ngo ni imvune birinda bigera iminota 100' umukino ubona kurangizwa intsinzi itaha i Anfield.