ARSENAL FC YANDAGAJE BIKOMEYE SHEFFIELD UNITED

ARSENAL FC YANDAGAJE BIKOMEYE SHEFFIELD UNITED

Ikipe ya Arsenal inyagiye bikomeye Sheffield United mu mukino wa shampiyona ikomeza kwatsa umuriro.

Byari ibirori bidasanzwe kuri Arsenal FC imbere y'abakunzi bayo muri Emirates Stadium yihereranye ikipe ya Sheffield United iyihondagura ibitego 5 byose ku busa.

Umukino watangiye amakipe yombi agerageza kuroba izamu ry'iyindi ariko biza gucayuka ku munota wa 28' ubwo Edward NKETIAH yaje kunyabikamo icya mbere abafana biterera mu kirere kubera ibyishimo.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe ku busa abasore ba Sheffield basubira mu rwambariro bakubita agatoki ku kandi, Igice cya kabiri bagarutse batsimbaraye ariko biranga biba iyanga ku munota wa 51 bongera kwisanga NKETIAH aserebura igitego cya kabiri.

Ntibyatinze nyuma yo kuzonga ba myugariro ba Sheffield byongeye kudogera NKETIAH asongamo ikindi ku munota wa 58 biba bihinduye isura.

Umuriro wakomeje kwaka imbere y'izamu amashoti n'amacenga bivuza ubuhuha haba hinjiye FABIO VIEIRA waje asimbuye ahita aninjiza igitego cya kane ku munota wa 88.

Mu gihe bakibaza ibibaye bifuza ko byibura umukino urangira ku munota wa 90 uwitwa TOMIYASO wa Arsenal yahise ashyiramo agashinguracumu ku umuzinga w'ishoti birangira i London hamanitswe ibendera ry'umutuku n'umweru abarashi bashegera kwambara Visit Rwanda ku ukuboko nyuma yuko bongeyeho iminota 10 irangira bishimira intsinzi.