MUKUNZI YANNICK N'UMUGORE WE MU BYISHIMO BIKOMEYE NYUMA Y'INGORANE.

MUKUNZI YANNICK N'UMUGORE WE MU BYISHIMO BIKOMEYE NYUMA Y'INGORANE.

Umuryango wa YANNICK Mukunzi na Joy Iribagiza barambanye uri mu byishimo bitavugwa nyuma y'ibizazane bahuye nabyo.

Kuri uyu wa 23 Nzeri 2022 Hamenyekanye amakuru ko uyu mukinnyi wabigize umwuga yongerewe amasezerano mu ikipe ya SANDVIKENS FC akinira bitera iteka abamukunda uhereye kuri JOY basangira akabisi n'agahiye.

Yongerewe aya masezerano muri iyi kipe yo muri Suede hirengagijwe ko amaze amezi asaga 11 atayikinira kubera imvune yagize mu ivi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Nzeri nibwo Yannick yasubiye mu myitozo agaragara afite amagara mazima yishima nyuma yo gusinya no ku masezerano yahawe.

Imbamutima zari zose kuri we ubwo yabazwaga n'umunyamakuru wo muri iki gihugu wari umusanze ku kibuga cy'imyitozo amubaza uko yabyakiriye.

Ati "By'ukuri ndishimye cyane, Ndishimye pe! gusinyira hano na none, kuguma muri iyi kipe ya Sandviken ni iby'agaciro kuko yamaze kuba umuryango kuri njye."

Yakomoje ku igaruka rye mu kibuga nyuma y'amazi umurundo, Ati "Ndishimira ko byibura ubu nshobora gutera umupira nkabasha kwiruka ndizera 100% ko vuba aha nanjye nzagaruka neza mu kibuga nkakinana na bagenzi banjye."

Mukunzi Yannick

Yunzemo ati" Ntibyari byoroshye kumara iki gihe cyose ntakina, Byo ubwabyo byangiza mu mutwe ugatangira kwiheba ariko umuryango wambaye hafi kandi ndashuimira ikipe kuko itantereranye byongeraho no kuba yangiriye icyizere gitangaje ikanyongerera amasezerano."

YANNICK Mukunzi ntiyatinze gusangira ibyishimo n'urubavu rwe IRIBAGIZA Joy bomanye mu rukundo kuva bigana mu mashuri yisumbuye kugeza ubu.

Niwe mukinnyi benshi bahamya ko yakunzwe cyane n'abakobwa batari bake i Kigali ariko akaba umukinnyi utarajarajaye mu rukundo kuko yakunze Joy yirinda kugwa mu moshya yamutandukanya nawe.

Iribagiza Joy na Mukunzi Yannick

Bafitanye umwana w'umuhungu witwa Mukunzi Ethan nawe watangiye kugera ikirenge mu cya Se mu guconga ruhago.

Mukunzi Ethan imfura ya Mukunzi Yannick

Mukunzi Yannick ubwo yari mu mvune