YVAN BURAVAN ASHYINGUWE MU CYUBAHIRO.

YVAN BURAVAN ASHYINGUWE MU CYUBAHIRO.

Dushime Yvan Burabyo ashyinguwe mu cyubahiro asezerwa n'abamukunda bose mu marira menshi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2022 nibwo asezewe bwa nyuma n'imbaga nyamwinshi i Rusororo mu mubabaro utavugwa.

Umubiri we ukigezwa mu mva benshi baraturitse bararira kwihangana birabananira nyuma yo kubona uwari umuhanzi intore idasahionda akaba inshuti ya buri wese atuvuyemo.

Yabaye indashyikirwa mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda aba inkingi ya mwamba muri muzika cyane ubwo yamenyekanishaga urwamubyaye i Mahanga agatahukana igikombe cya 'Prix découvertes' gitangwa na radio mpuzamahanga y'abafaransa RFI.

Ubwo yashyiraga hanze umuzingo w'indirimbo yitiriye 'TWAJE' , yaje kunyarukira mu bihugu byo mu karere nka KENYA asura ibitangazamakuru bitandukanye ari ko azamura ibendera ry'u Rwanda.

Yari yararahiriye kudatatira igihango ngo hato adateshuka ku nshingano zikwiye umunyarwanda nyawe muri buri mwuga akora.

Urukundo n'amahoro nibyo byamuranze ubuntu busaga ubundi mu mutima utarabangamiraga uwo ariwe wese kandi umukosereje akamubabarira ntangingimira birarenga biba n'isomo yakunze gusangiza abantu bose yongeraho kwimakaza ubupfura.

Isabukuru y'amavuko ye muri uyu mwaka ntiyigeze ayizihizanya n'umuryango we nk'uko byari bisanzwe ahubwo yagiye mu bitaro bitandukanye mu mujyi wa Kigali asura abarwayi arabagemurira, ajya no mu babyeyi bibarutse abana icyo gihe asangira nabo mu bwuzu bwuzuye ineza.

Inseko izira imbereka niyo yamurangaga, gutarama gitore no gukunda kuganira cyane n'urungano. Ntawe yahezaga abe muto cyangwa umukuru, byanagaragaye ubwo yakoranaga indirimbo n'abahanzi bashya nka ISH KEVIN bakoranye iyitwa 'VIP' ntiyasiba kandi gushyigikira n'abandi bakizamuka nk'umuhanzikazi FRANCE usigaranye urwibutso rw'indirimbo yitwa 'Darlin'

Yvan Buravan yavutse Tariki 27 Gicurasi 1995, ku myaka 27, atabaruka tariki 17 Kanama 2022 itazibagirana mu mateka. Asigiye abamukunda indirimbo nyinshi nziza bazamwibukiraho nk'iyo yaherukije yitwa 'BIG TIME' n'iyindi iri muzamuherekeje yise 'NI YESU'.

Byatangiye yiyumvamo uburwayi ariko atamenye aza kujya mu bitaro bya Kaminuza i Kigali CHUK  ariko indwara irabura, aza kwerekeza mu gihugu cya Kenya amarayo iminsi abaganga bamwitaho ariko naho biba iby'ubusa bafata icyemezo cyo kumwohoreza mu gihugu cy'Ubuhinde babonye bikomeye,akigerayo hageragejwe ibishoboka byose nabyo biba iyanga aratabaruka azize indwara ya Kanseri y'urwagashya nk'uko abaganga babitangaje icyo gihe inkuru y'incamugongo itaha i Rwanda, Intimba yuzura imitima.

Kalisimbi.com yihanganishije kandi yifatanyije n'umuryango we, inshuti n'abavandimwe, abafana n'umuryango nyarwanda mu guherekeza Yvan Buravan mu cyubahiro agombwa, NTAZIBAGIRANA.