M23 NYUMA Y'INAMA YAGIRANYE N'INGABO ZA EAC IZAVA MU BIRINDIRO BYAYO?

M23 NYUMA Y'INAMA YAGIRANYE N'INGABO ZA EAC IZAVA MU BIRINDIRO BYAYO?

Iki nicyo kibazo kibazwa na benshi nyuma yuko uyu mutwe w'inyeshyamba za M23 wagiranye ibiganiro byihariye n'ingabo zo mu karere ka Africa y'iburasirazuba, EAC.

Lt. Colonel Kaiko Guillaume NDJIKE uvugira ingabo za FARDC muri operasiyo yiswe Sokola II yatangaje bimwe mu byavuye muri ibi biganiro byamaze amasaha n'amasaha.

Yagize ati "M23 yifuje guhura n'abayoboye EAC ngo ishyire ahagaragara impungenge ifite ku ukugabwaho ibitero n'ingabo zacu mu gihe yaba ivuye mu bice igenzura gusa uyu muhuro w'ibiganiro twayisezeranyije ko tutazayitera mu gihe yakwemera kurekura uduce twafashwe nayo."

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022 kandi Lt. General Constant Kongba Ndima we yavuze ko bitari ukwizeza M23 ibitangaza gusa ko ahubwo hari hagamijwe kureba aho izi nyeshyamba zigeze zubahiriza imyanzuro yemejwe n'abakuru b'ibihugu bigize akarere EAC yabereye i Luanda.

Nta n'umwe uzi iherezo ry'ibi kuko na M23 itaratangaza aho ihagaze nyuma y'iyi nama ndetse amakuru yizewe agera kuri Kalisimbi.com avuga ko bitarangiye hari byinshi bikigwaho bigomba kuzagarura izi ngabo z'akarere mu yindi nama izayihuza n'uyu mutwe ubugira kabiri.