ABANA BA MISS SANDRA NA WEASLE BAJUGUNYWE HANZE.

ABANA BA MISS SANDRA NA WEASLE BAJUGUNYWE HANZE.

Ubaye ufite impuhwe muri wowe wagira igishyika cyinshi ukimara kubona abana ba Miss Sandra Teta na Weasle bateraganwa mu muhanda bandagaye.

Intabaza ni zose ku bari hafi y'uyu muryango wa Weasle na Sandra bamaze kubyarana abana babiri batorohewe n'ubuzima kubera ibibazo biri hagati y'ababyeyi babo byateje intugunda muri rubanda.

Byongeye gushengura bikomeye Atim Daniella wahoze ari umufasha wa Jose Chameleone wonse rimwe na Weasle, yongera gutabariza Teta Sandra uri mu majye atazapfa kwivanamo mu gihe nta gikozwe.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto y'abana 2 Weasle yabyaranye na Sandra bari hanze y'igipangu bashungerewe n'abahisi n'abagenzi bose ku karubanda i Kampala mu murwa mukuru w'igihugu cya Uganda batuye.

N'akababaro kenshi, Yanditse ati "Aba ni abana ba Sandra bajugunywe hanze y'aho akorera. Mu muco gakondo, aba ni abana banjye nanjye, Duhagarare isegonda, Twibaze ku ngaruka z'ibi kuri aba baziranenge mu myaka 10 cyangwa 20 iri imbere kuva ubu?"

N'uburakari mu maso yongeyeho ati "Reka dusunike tubarengere ni ukuri Weasle akeneye gushyikirizwa inzego zibishinzwe ubutabera bugatangwa kuri Sandra akwiye n'abana be mu mutekano usesuye n'ubuzima bwiza bagombwa."

Daniella uvuga ibi yatandukanye na Chameleone kubera guhozwa ku nkoni amukubita,ibisa neza n'ibyo murumuna we Weasle akekwaho gukorera umugore we.

Icyo gihe bagitandukana byarasakuje cyane uyu mugore ahita afata icyemezo cyo kuva mu gihugu ajya kwibera muri Leta zunze ubumwe z'America.

Bivugwa ko Weasle yaketse ko Miss Sandra arimo kumuca inyuma aho akorera, niko gufata abana abajyanayo, agezeyo aramwadukira arakubita amugize intere aranyerera, undi ajyanwa mu bitaro igitaraganya abana babo basigara aho nta kivugira.

Nyuma yo gukubitwa bikabije akangizwa isura, uyu munyarwandakazi wakanyujijeho mu gutegura ibitaramo no gukundana n'ibyamamare yaje guhakana ko ari umugabo we wamugize atyo avuga ko ari abagizi ba nabi bamuhohoteye bituma buri wese yibaza ikihishe inyuma y'ibi byose.