ICYOREZO CYA MONKEYPOX GIKOMEJE KUYOGOZA ISI

ICYOREZO CYA MONKEYPOX GIKOMEJE KUYOGOZA ISI

Inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abaturage kwitondera indwara y’ubushita bw’inguge ’Monkeypox’, nyuma y’uko ikomeje gukwirakwira cyane kandi binashoboka ko yagera ku Isi yose ku muvuduko udasanzwe.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe indwara zandura muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Anthony Fauci, yavuze ko Monkeypox ari indwara ikwiye kwitonderwa cyane abantu bakayirwanya nk’indwara ifite ubushobozi bwo kuzakwirakwira cyane kurenza uko bimeze ubu.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize umubare w’abanduye Monkeypox muri Leta zunze Ubumwe za Amerika wari ugeze ku 1469 bavuye kuri 929 bari barayanduye mu ntangiriro z’icyumweru. Ni mu gihe ku isi yose barenga ibihumbi 12.

Dr. Anne Rimoin, wamaze imyaka 20 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akora ubushakashatsi kuri Monkeypox, yavuze ko abayobozi batandukanye birengagije iyi ndwara. Avuga ko bategereje kuzabona ko ari ikibazo mu gihe izaba yageze ahandi hatari muri Afurika.

Ati “Iyi virusi yakwirakwiriye mu baturage bakennye kandi badahabwa agaciro bo muri Afurika imyaka myinshi ishize ariko ntacyo twabikozeho. Twamenye ko monkeypox icyobora kuba ikibazo mu myaka mirongo ishize”.



Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Julien Mahoro Niyingabira, aherutse gutangaza ko nta muntu n’umwe biragaragara ko yanduye iyi ndwara ariko abaturage bakwiye gukomeza kwirinda.

Yagize ati “Ntabwo hano mu Rwanda turayigira ariko ntabwo bibujijwe ko abantu bakomeza gufata ingamba zo kwirinda kwegerana n’inyamaswa, kuzikoraho cyangwa gukora ku matembabuzi yazo kimwe no kwirinda izigaragara nk’aho zirwaye kuko bizwi ko iyi ndwara ikomoka ku nyamaswa.”

Yongeyeho ko inzego z’ubuvuzi ziteguye kubera Monkeypox gusa ahubwo zifite uburyo bwo gukora ubugenzuzi no kurinda ko habaho gukwirakwira kw’ibyorezo.

IGIHE