'NTITWISHIMYE' ERIK TEN HAG AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE KU IKIPE YE.

'NTITWISHIMYE' ERIK TEN HAG AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE KU IKIPE YE.

Umutoza w'ikipe ya Manchester United atangaje agahinda atewe n'ibihe bigoye we n'abasore be barimo.

Hari mu kiganiro yagiranye na 'MUTV' ikaba Televiziyo rukumbi ya Manchester United, yavuze ko ko atishimye na gato kubw'umusaruro-nkene ukomeje kubaranga.

Yakomoje cyane ku mukinnyi MARCUS Rashford rutahizamu kabuhariwe ariko muri iyi minsi wabuze ibitego nk'uko byari bisanzwe, avuga ko yizeye ko azagaruka akamera neza.

Ati " Ndatekereza ko atishimye pe! natwe Ntitwishimye. Ariko rwose dufite byinshi tukiteze kandi nawe tumwitezeho, Yego, ntarimo kwitwara neza ariko ndabizi ko azagaruka, Ndabizi ko ikipe izazanzamuka kandi nawe agakina neza."

Yongeyeho ati "Azagenda rwose atsinde ibitego ibyo mbifitiye icyizere, ndetse n'uyu mwaka rwose azatsinda umusubirizo kuko ari mu ikipe azi aho tugana byose arabizi,ndatekereza ko vuba aha azagaruka neza mu murongo w'intsinzi."

RASHFORD wari umenyerewe kumariramo ibitego ubudasiba aherutse no guhabwa ikarita itukura mu mukino wa UEFA Champions League batsinzwemo ibitego 4 kuri 3 na Copenhagen Fc.

Uku kuzamuka umusozi Biruhanya iyi kipe irimo kuva yatangira umwaka w'imikino wa 2023-2024 byahahamuye abafana ku rwego rw'uko imibare y'abareba imikino yayo yagabanutse mu buryo bugaragara haba kuri stade no hanze yayo ku isi.

Mu mikino 5 iherutse,uhereye tariki 24 Ukwakira kugeza ubu Manchester United yatsinzwe yandagajwe imikino 3 yose ku bitego byinshi, itsindamo 2 gusa nabwo bisa n'ibyananiranye.

Yinjijwe ibitego bisaga 10 mu gihe yo yabashije kwinjiza ibitego 5 gusa.

Benshi mu bakunzi b'iyi kipe bakomeje kwibaza ku ahazaza h'uyu mutoza uri mu mazi abira hamwe n'ikipe yose muri rusange kubera ibibazo ngorabahizi ikomeje kunyuramo.