AKAGOZI KARI KAZIRITSE 'CURVEY NEIGHBOUR' YA B2C NA BRUCE MELODY KACITSE.

AKAGOZI KARI KAZIRITSE 'CURVEY NEIGHBOUR' YA B2C NA BRUCE MELODY KACITSE.

Indirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko na benshi yasohotse yitwa CURVEY NEIGHBOUR ikurura abarebyi.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo abasore 3 bagize itsinda B2C babicishije ku mbuga nkoranyambaga  bateguza abakunzi babo iyi ndirimbo, ntibyatinda na Bruce Melody yunga mu ryabo.

Akagozi kari kayiziritse kacitse nk'uko ejo bari babitangaje bahita bayishyira hanze ku isaha ya saa tanu z'amanywa i Kigali mu gihe muri Uganda byari i saa sita Mu kadomo.

Munyakazi wanyoye essance ya muzika nawe atazuyaje yahise ahuruza abanyarwanda avukamo baza kureba icyo gitangaza cy'inyuramaso kikaryohera amatwi.

Mu masaha 5 gusa isohotse yujuje ibihumbi bisaga 9 by'abayirebye, ibyishimiwe na B2C ikunda kwiyita 'KAMPALA BOYS' cyangwa se abahungu b'i Kampala.

Mu myaka 8 aba basore bamaze bakora umuziki, indirimbo zabo zirarebwa ku rugero rutahungabanya imitima yabo cyane ko bafite indirimbo nyinshi ariko muri zo 6 zarengeje miliyoni y'abazirebye  harimo iyo bakoranye na THE BEN bise 'No YOU no Life."

Bifashishije BRUCE MELODY nk'umuhanzi nyarwanda uri mu bagezweho mu karere nyuma yuko babonye ko iyo bakoranye na THE BEN yatanze umusaruro.

CURVEY NEIGHBOUR bisobanura 'Umuturanyi w'igisabo" aka ya mvugo y'abakobwa bateye nk'ibisabo kenshi ikunze gukoreshwa n'urubyiruko bavuga umwali ufite igice cy'inyuma hasi kinini.

Yakozwe ku murishyo wa ELEMENT afatanyije na NESSIM bombi bayoboye u Rwanda na Uganda mu batunganyamuziki bahatse abandi.

Amashusho yayo kandi ayoborwa na EAZY CUTS umunyarwanda ubarizwa mu itsinda rya Big Team afatanyije na Taher Visuals.