YVAN BURAVAN INDWARA ARWAYE IBAYE AMAYOBERA.

YVAN BURAVAN INDWARA ARWAYE IBAYE AMAYOBERA.

Burabyo Yvan wamamaye muri muzika nyarwanda nka Yvan Buravan arembeye mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwivuriza indwara n'ubu yayoberanye.

Yego! Ibyumweru 3 birenze ashyize hanze indirimbo BIG TIME gusa ntibyatinze ubwo abantu baryoherwaga nayo nyir'ukuyihangana ubuhanga yarimo ahungabanywa n'uburwayi bwatumye asanga abaganga.

Ububabare bwari bwose mu mubiri by'umwihariko mu nda, yerekeza ku bitaro bya Kaminuza ya Kigali 'CHUK' , baragerageza arashinyiriza bisa n'aho yorohewe arataha.

Yatashye yumva nta kibazo ndetse we yakekaga ko cyaba ari igifu n'ubwo nyuma y'iminsi yongeye kwibasirwa n'ubu burwayi bituma afata icyemezo ajya kwivuriza mu gihugu cya Kenya kwivurizayo.

Imwe mu nshuti ze za hafi  yagize icyo avuga kuri ubu burwayi ati "Yafashwe n’uburwayi ako ariye kose kakagaruka, yagiye kwa muganga bamuvura igifu aroroherwa ariko byanze gukira."

Azwiho kuba umuririmbyi mwiza bikaba akarusho mu kubyina imbyino gakondo cyangwa inyamahanga, yatwaye igihembo cya 'Prix découverte2018' byose kubera indirimbo nka 'OYA','Just a Dance' , 'Malaika' n'izindi zakanyujijeho.

Ni agahinda mu bakunzi be n'umuryango muri rusange w'abakunda muzika, bishengura benshi no kumva uyu muhanzi arwaye indwara y'amayoberane biteye inkeke.

Irebere indirimbo yaherukaga gushyira hanze yise BIG TIME,