Mushikiwabo yiyise akazina gatangaje kuri Twitter.

Mushikiwabo yiyise akazina gatangaje kuri Twitter.

Madame Louise Mushikiwabo umaze iminsi arikoroza ku rubuga rwa Twitter noneho yiyise izina ridasanzwe.

Kwirekura kuri uru rubuga cyane muri iminsi amaze mu Rwanda byakuruye urubyiruko ruramuganiriza karahava.

Byageze aho yiyita akazina gatangaje ubwo yatangaga ubutumwa ku rubyiruko ati 'Mushikiwabachouuuu' bishimisha kurushaho abamukurikira.

I saa cyenda n'iminota 18 mukanya gashize kuri Twitter yatanze ubutumwa bushimira urubyiruko n'urungano ku biganiro byuje urwenya no kwidagadura kwinshi.

Yaboneyeho avuga ko yamaze kugera mu bihugu bya Francophonie abereye umuyobozi agaragaza ko akazi gakomeje, ati "Twikomereze imihigo!" Munsi yaho yandikaho ka kazina ati "Mushikiwabachouuuu"

Byatangiye abaza urubyiruko by'umwihariko kuri Twitter imvugo zigezweho nabo si ukuzimuhata bivayo hazamo 'Umuchouu' bongeraho 'Umugheee' barashyenga biratinda.

Mushukiwabo Louise ni umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa, yari inaha muri mpera z'icyumweru gishize aho yitabiriye umuhango wo KWITA IZINA abana b'ingagi muri gahunda ya VISIT RWANDA.