YAFATANYWE IMIFUKA 3 YUZUYE URUMOGI.

Umugabo witwa Nizeyimana w’imyaka 51 y’amavuko wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, yafatanywe ibiro 42 by’urumogi rwari rupakiye mu mifuka itatu, yari yaratabye mu murima.

YAFATANYWE IMIFUKA 3 YUZUYE URUMOGI.

Umugabo witwa Nizeyimana w’imyaka 51 y’amavuko wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, yafatanywe ibiro 42 by’urumogi rwari rupakiye mu mifuka itatu, yari yaratabye mu murima.

Uyu mugabo yafashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022 ubwo Polisi yakoraga umukwabu wo kumutahura nyuma y’uko hari umuturage wari wamutanzeho amakuru.

Uwo muturage usanzwe ari umuturanyi w’uyu mugabo, yari yamubonye ahisha urwo rumogi yakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.

SP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko igikorwa cyo gufata uyu mugabo cyabaye nyuma y'uko Polisi ihawe amakuru ko hari urumogi rwinshi rwinjiye mu gihugu ruvuye muri Tanzania.

Yagize ati “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Polisi yakoze ibikorwa byo kurufata, bagenzuye muri uwo murima ni bwo bahasanze ibiro 42 by’urumogi rupakiye mu mifuka itatu, niko guhita atabwa muri yombi.”

Yongeyeho ati “Ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva neza ububi bwo gukora icyaha.”

Mu gushimira abaturage yaboneyeho kandi no gushishikariza buri wese gufatanya n’inzego z’umutekano agatanga amakuru y’aho abonye abakora ibyaha cyane cyane abijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha.

Nizeyimana wafatanywe ibi biyobyabwenge yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nasho aho acumbikiwe ngo ahabwe ubutabera.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.