WORLD CUP2022: IMIKINO IBAYE UBURYOHE IBIHIRA QATAR.

WORLD CUP2022: IMIKINO IBAYE UBURYOHE IBIHIRA QATAR.

Imikino y'igikombe cy'isi cya 2022 mu makipe y'ibihugu muri ruhago yatangijwe kumugaragaro kuri uyu wa 20 Ugushyingo mu birori by'akataraboneka.

N'ubwo byari uburyohe ku bitabiriye bavuye imihanda yose, byari ubusharire mu kibuga ku ikipe y'igihugu ya QATAR yakiriye yatangiye ikubitirwa ku mbehe yayo mu mukino wa mbere wayihuje na Ecuador.

Umwirabura ukinira Ecuador kizigenza akaba na kapiteni wayo ENNER REMBERTO VALENCIA LASTRA yakoze amateka yo gutsinda igitego cya mbere mu gikombe cy'isi ntiyatahiraho.

Byari bihagije ngo ku munota wa 3 w'umukino ENNER VALENCIA ashyire umupira mu nshundura n'ubwo igitego cyaje kwangwa nyuma bamushinja gukora ikosa ryo kurarira gusa ntiyatinze kugaragaza ko bamwibeshyeho cyane abatsinda igitego ku munota wa 16' kuri penaliti nziza ayitera atuje.

Kwangirwa igitego kwe byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko nyuma yo gutera neza penaliti yongeye kwihenura ku banya-QATAR abakubita umuzinga w'igitego cya kabiri akoresheje umutwe yishimira intsinzi.

Guhangana lku mpande zombi ariko ubona ko QATAR ihuzagurika ihanyanyaza mpaka umunota wa 90 uragera bongeraho 5 ntihongera kujyamo ikindi gitego bamwe bataha amaramasa bashimirwa kuwakira neza abashyitsi gusa.

Kuri uyu munzi n'ubundi mu itsinda A haraza kwesurana amakipe 2 akomeye, Aho SENEGAL idafite rutahizamu wayo, SADIO MANE iza kwisobanura n'Ubuholandi.

Ubu buryohe bw'imikino bwitabiriwe n'ibikomerezwa birimo nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda PAUL KAGAME.

Muri sitade yiswe AL BAYT Stadium byari ibyishimo kuri benshi baturutse imihanda yose banyurwa n'uburyohe bwa muzika aho bataramiwe n'abahanzi nka JUNG KOOK wo mu itsinda rizwiho ubuhang ku isi BTS ryo muri Korea y'amajyepfo.