M23 ISATIRIYE UMUJYI WA GOMA.

M23 ISATIRIYE UMUJYI WA GOMA.

Umutwe w'inyeshyamba za M23 wamaze kwataka isatira bikomeye umujyi wa GOMA mu rugamba rukomeye uhanganyemo n'ingabo za FARDC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023 hakomeje kumvikana urufaya rw'amasasu hafi y'uyu mujyi ufatwa nk'umurwa mukuru w'intara ya Kivu y'amajyaruguru.

Abaturage bamwe batuye ahitwa Mutaho bo batangiye kuva mu byabo barahunga nyuma yuko habaye isibaniro hagati y'ingabo za FARDC zifatanyije n'abarwanyi bagize umutwe wiyise WAZALENDO bakora iyo bwabaga ngo bakumire M23 itarinjira i GOMA.

Nk'uko tubikesha Radio Okapi, Kuva ku munsi w'ejo hashize intambara yahindishije umushyitsi abatuye uyu mujyi ndetse ko abari mu nkengero zawo batangiye kuzinga utwabo bahungira mu bindi bice bigifite agahenge.

M23 biravugwa ko yamaze gukambika ahitwa KANYAMAHORO ndetse Iminsi mike ibarwa ni 2 kugeza kuri itatu ikaba yahita yinjira GOMA  mu gihe ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n'imitwe zifatanya zaba zinaniriwe mu mahina.