IJAMBO RIKOMEYE RYA NDIMBATI UTAHANYE ISHIMWE.

IJAMBO RIKOMEYE RYA NDIMBATI UTAHANYE ISHIMWE.

Kuri uyu mugoroba NDIMBATI nibwo avuze ijambo rye rya mbere agisohoka mu munyururu.

Ubwo yari ku muryango usohoka gereza imbere y'itangazamakuru, Yakomoje ku buzima bubi yari arimo atangaza ko bitamugoye cyane kuko yiyakira byihuse kuko buri kimwe kiba ku muntu bitewe n'impamvu runaka kuko ntagitungura Imana kandi iba yaramuremye izi ibzamubaho.

Yatangiye ati "Njyewe mfite uko nteye mu buzima bwanjye, Ndi umuntu wiyakira mu bintu byose, Mpmaya ntashidikanya ko ntagishobora kuba ku muntu atari icye."

Ndimbati kandi aha nihgo yavugiye bwa mbere ko yanditse igitabo kivuze byinshi kuri we n'ubuzima yabayemo ndetse n'isomo yakuyemo kuko rwari urugamba rutoroshye gufungwa kandi ubizi ko urengana.

Ati" Hari igitabo nandikiyemo aha ngaha,Hari indirimbo, ni byinshi tuzagenda tuvuganaho. Mfitemo ibintu byinshi ntarondora."

Tariki 09 Werurwe 2022, nibwo yafunzwe akekwaho icyaha cyo gusindisha agasambanya umwana w'umukobwa witwa KABAHIZI Fridaus, ibi byaha byombi byagombaga kumumanikira ubuzima ahahanamye, nibyo yagizweho umwere.

Soma; https://www.kalisimbi.com/aka-kanya-ndimbati-arafunguwe

Uyu munyarwenya yavuze kandi ko yari akumbuye abafana be cyane atari we uzabona yongeye kwisanga imbere ya Camera akinana ubuhanga asanganywe muri sinema.