BREAKING: ANGEL DI MARIA AMAZE KWEMERANYA NA JUVENTUS.

BREAKING: ANGEL DI MARIA AMAZE KWEMERANYA NA JUVENTUS.

Aka kanya bimaze kumenyekana ko umukinnyi Angel Di Maria yumvukanye n'ikipe ya JUVENTUS yo mu butaliyani avuye i Paris.

Uyu mukinnyi ukomoka muri America y'amajyepfo mu gihugu cya Argentine byemejwe ko agomba kuva mu ikipe ya PSG yerekeza i Toure.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ndetse uyu mukinnyi ukina asatira nawe yagaragaje kenshi ko akeneye kwigendera kuko atahabwa umwanya yashakaga wo kubanzamo mu kibuga kandi akenyeye gukina iteka.

Ntiyishimiye na busa uburyo umutoza wa PSG Mauritio Pochettino yamuhezaga ku gatebe kandi ashoboye, uku kubangamirwa n'ibindi bihangange bikina muri iyi kipe iyoboye mu bufaransa byamuteraga umunabi.

Yashyizemo imbaraga nyinshi ngo arekurwe, ku bw'amahirwe iyi kipe yemeye kumurekura ariko ntibaratangaza ibijyanye n'igenda rye ku mugaragaro. Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha azerekanwa nk'umukinnyi mushya wa JUVENTUS n'ibijyana n'amasezerano azaba yasinye.