BENSHI NTIBISHIMIYE UMUTOZA MUSHYA WA CHELSEA URI MU NZIRA.

BENSHI NTIBISHIMIYE UMUTOZA MUSHYA WA CHELSEA URI MU NZIRA.

Ni nyuma yuko ku munsi w'ejo hashize habaye inkundura mu bwongereza ubwo ikipe ya Chelsea yatangazaga ko yirukanye Thomas Tuchel wayitozaga.

Bidatinzeyahise itangira kuganira n'abatoza batandukanye yibanda kuri Graham Potter watozaga Brighton Hove Albion idasize umunya-Arigentine Mauricio Pochettino n'umufaransa Zinadine Zidane bahabwaga amahirwe to kwinjira i Stamford Bridge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Ubuyobozi bwa Chelsea bumaze kwemeranya mu biganiro na GRAHAM POTTER ngo ayerekezemo. Bibanze cyane ku bijyanye n'amategeko agenga amasezerano bagomba kugirana, kuri ubu arimo kuganira nabo ku kuba yazazana abo bari basanzwe bakorana.

Abafana ba Chelsea FC basaga 96% ya bose ku isi ntibishimiye na busa icyemezo cyafatiwe Thomas Tuchel bavuga ko ubuyobozi bwahubutse bwagombaga kumuha umwanya akabanza agatunganya ikipe akaba yayisubiza mu bihe byiza nubwo yari imaze iminsi yugarijwe.

Soma: https://www.kalisimbi.com/chelsea-yirukanye-thomas-tuchel-wayitozaga

Yirukanywe nyuma yo gutangirira mu mazi abira abizwa ibyuya n'umukino wa Champions League yatsinzwemo igitego kimwe n'ikipe ya Dinamo Zagreb yo muri Croatia.

Soma: https://www.kalisimbi.com/champions-league-2022-2023-yatangiye-idahira-chelsea-fc