IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 12

Ndabasuhuje mwese aho muri hose niba ugiye gusoma Iyi nkuru wihangane ugire isomo uyikuramo. Ubushize Davis yarimo yihishahisha,Neillah yari amaze guhakanira Abel ibyo tutamenye yamusabye,Gilbert we hari ibyo yitaga ibara tutamenye ibyo aribyo,Norah we yari yinjiye iwabo hari abo yahasanze bari mu uruganiriro. Ese byagenze biteeeee???!!!!...#komeza #usome

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 12
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 12
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Ubundi ntukabwire kenshi Imana ibibazo ufite ahubwo iteka Jya ubwira ibibazo ko ufite Imana.
Ndabasuhuje mwese aho muri hose niba ugiye gusoma Iyi nkuru wihangane ugire isomo uyikuramo.
Ubushize Davis yarimo yihishahisha,Neillah yari amaze guhakanira Abel ibyo tutamenye yamusabye,Gilbert we hari ibyo yitaga ibara tutamenye ibyo aribyo,Norah we yari yinjiye iwabo hari abo yahasanze bari mu uruganiriro.
Ese byagenze biteeeee???!!!!...#komeza #usome
Norah yinjiye mu nzu nyuma yo kumva abayivugiragamo,yafunguye urugi ngo yinjira ahita abona ni Nyina na murumuna we barimo baganira,maze bose baramureba uko aje afite umujinya ahita yadukira murumuna we aramutuka anamukubita.
Norah:"Niko wa nshinzi we dore uko kareba"
Neillah: "Ngo iki?"
Mama Norah: "ibi noneho ni ibiki?"
Norah: (amufata mu ijosi)" Mpa ibyanjye vuba! "
Neillah: "ariko se uranshakaho iki?"
Norah: "Ndakubwiye ngo Mpa amafaranga yanjye winkinisha."
Neillah: "Amafaranga?!!!!!"
Mama Norah: "ariko mwaretse kurwana..." (Agerageza kubakiza )
Norah: "Reka mukosore atazongera no kubitekereza"
Barwana Cyane rubura gica,Mama wabo yabuze uko abakiza bakomeza kurwana hasi hejuru ingumi n'imigeri,inshyi zivuza ubuhuha.
Abel yicaye imbere y'umuryango wa ghetto yabo areba hejuru akareba hasi abura icyo akora maze uko akomeza gutekereza Cyane, Claude asohoka mu nzu yisokoza umusatsi n'agasokozo gato k'umukara maze yitonze aramureba nawe abona ko Abel ibitekerezo bye bitari hafi aho.
Claude: "Abel ko mbona ntazi uko bimeze bite?"
Abel:(arahindukira aramureba nawe) "man ntacyo!!"
Claude: "ndabibona hari ikibazo ufite!!! Ahubwo mbwira"
Abel: "nkubwira iki se?"
Claude: "ngwino nkwereke noneho"
Binjira mu nzu baboneza ikambere maze Claude ajugunya hasi ka gasokozo arahagarara ateye umugongo Abel abanza kwibaza igikurikiraho,Abel nawe aho ari inyuma ye aratuza gato,Claude atangira kugira icyo amubwira.
Claude: "Ndabizi urimo kwibaza icyo nguhamagariye..... Urimo kwibaza icyo nari ngiye kukwereka.....ariko ndagira ngo umbwire ikintu kimwe."
Abel:"Ikihe?
Claude: "Ni ibiki byatumye umera utyo?"
Abel:"ntabyo ariko"
Claude: "Okay!! Ngaho mbwira ibyo mwumvikanye wowe na Neillah."
Abel:"Claude ndumva bingoye no kubivuga pe!!!!!!"
Claude: "bikugoye gute?"(arahindukira aratangara)
Abel araceceka ntiyavuga na rimwe,Claude akomeza kumuhata ibibazo ariko undi ntiyahita asubiza.
Gilbert we arimo atekera ba nyirabuja aniririmbira gake gake dore ko yari umusore ugira umurava ku umurimo,Teta ahita aza aho ari.
Teta:" Gilbert!!! "
Gilbert: "ouiiiiiiiii!!!!!!!!"
Teta:"iri siryo bara wavugaga se?"
Gilbert: "reka turebe reka mbanze nihanagure aya mazi mu ntoki unyereke."
Teta:"Okay... Ariko iteka uhora wishimye?"
Gilbert: "erega iyo ukora akazi ugomba no kugakunda ukagakora wishimye ako ari ko kose gapfa kuba kakuzanira amafaranga."
Teta:"ariko ukunda amafaranga basi Ngaho akira ibara ryawe."(aba amuhaye inote y'ibihumbi bibiri)
Gilbert: "Hhhhhh (yisekeshwamo kubera ibyishimo) erega ntawe uyanga no kubwa Yuda yaguze umwana w'Imana."
Teta:"ugomba rero kumbwira "
Gilbert: "ooh ntureba se? Urakoze pe!!!"
Teta:"kandi ibyo nagutumye uze kubyibuka."
Gilbert: "Yego ahubwo reka nkarange ziriya mboga ndaje nziguhe neza."
Gilbert yahise yirukira mu gikoni byihuse Teta amukurikiza amaso, maze agezemo akajya areba ya noti maze akivugsha ngo icyaka kigiye gutsirikwa.
Jolly we yarimo yinginga utamwitayeho agerageza kumuha ukuri kose ariko ntiyakwemera.
Jolly: "Ko mbona se bitakurimo ntibigushimishije?"
Davis: "Njyewe???!!!!!!"
Jolly:"Wowe se nta byiza ushaka?"
Davis: "aho nta byiza mbonye, ngo House party???"
Jolly: "Sinkubwiye ngo uze gutinda ariko basi uhagere."
Davis: "Ndakumva!"
Jolly: "Uranyemereye?"
Davis: "Ntacyo ndaza kuhanyura ubundi mpite niryamira."
Jolly: "oooh Urakoze Cyane"
Davis nubwo yikirije yamucishagamo ijisho buri kanya, nyamukobwa we ava aho yishimyemo afata Phone ye yari isonnye,arayitaba avuga utuntu duke maze ajya gukingurira bamwe mu nshuti ze ziza zambaye neza nka bagiye mu kirori koko.
Nyuma ya House Party yaratangiye bategereza Norah baramubura gusa bibyinira n'abandi bake bagenda baza batangira no kunywa buri wese,maze uko banywa batangiye bamwe gusinda bashiduka ba.....................................
EPISODE 13 Loading............
Written by:Ishimwe Sammy
Iyi ntambara itoroshye irakizwa nande?....Norah se wavugaga ko ariwe nyiri Party yaheze he?....
Davis we ko yemereye Jolly kujya muri Party arajyamo?......Gilbert aya mbere arayariye,aya makuru arayatanga?........Aba banyabirori se ngo bashidutse bigenze bite?...........
Tubwire uko ubyumva nshuti!!!
NTUZACIKWEEEEE
MURAKOZE CYANE
SHALOOOOOOOOM