UMUHANZI ISRAEL MBONYI YAKUMIRIWE KWINJIRA MU GITARAMO CYA Gisubizo Ministries.

UMUHANZI ISRAEL MBONYI YAKUMIRIWE KWINJIRA MU GITARAMO CYA Gisubizo Ministries.

Ni bimwe mu byatangaje abantu ubwo Israel Mbonyi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana 'Gospel Music' yakumiriwe yangirwa kwinjira mu gitaramo cya Gisubizo Ministries nyuma yo kugera aho cyabereye adafite itike cyangwa ubutumire yahawe.

Ntabwo bimenyerewe ko abahanzi cyangwa abandi bafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki basabwa kugura amatike y’ibitaramo, ahanini kubera ko baba bagiye gushyigikira bagenzi babo.

Akenshi bahabwa ubutumire, cyangwa bagera aho ibitaramo byabereye bagasanga abashinzwe kwinjiza abantu babazi, bakabereka ibyicaro bibagenewe nk’abanyacyubahiro.

Kuri Israel Mbonyi ntabwo ariko byagenze kuri iki Cyumweru. Yageze ahabereye igitaramo cya Gisubizo Ministries abuzwa kwinjira, birangira yakije imodoka arataha.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu muhanzi yari yavuganye n’umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries, ageze ahaberaga igitaramo ntiyamwitaba kuko yasanze iri tsinda ryatangiye kuririmba.

umuhanzi Israel Mbonyi

Byabaye ngombwa ko Mbonyi agerageza gusobanurira abari bahagaze ku miryango uko byagenze, ariko umukobwa amubera ibamba.

Umukobwa wanze ko uyu muhanzi yinjira ngo yari amuzi, ahubwo yakoze akazi uko abisabwa.


Mu magambo make yagize ati "Ndamuzi, namukoreye ’Protocol’ nk’abandi bose. Ntabwo yari wenyine, bari abantu babiri, yari kumwe n’undi muntu."

Amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries yaje gusohoka agiye gufasha Israel Mbonyi kwinjira, asanga yamaze kugenda.

SOURCE: IGIHE