TIK TOK IZARIKORA YAKOZE IMPANUKA AHO KWIKIZA YIFATA VIDEWO AVIRIRANA.

TIK TOK IZARIKORA YAKOZE IMPANUKA AHO KWIKIZA YIFATA VIDEWO AVIRIRANA.

Muri ibi bihe abantu babaswe no gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa TIK TOK rwahugije benshi.

Byabaye agahomamunwa ubwo umukobwa umwe yakoraga impanuka y'imodoka mu muhanda agenda, imodoka ikimara kwibirandura yakomeretse bikomeye ariko aho kurwana ayivamo yifatiye amashusho agaragaza uko avirirana.

Amaraso yari menshi ariko nyamukobwa yirengagiza ububabare yegura Telefone yari imuguye hafi atangira kwereka isi asanzwemo uko asigana n'ubuzima.

Aya mashusho yacaracaye ku rubuga rwa TIK TOK ntiyavuzweho rumwe benshi bamuhaga urw'amenyo abandi baramurakarira bamushinja kugira imyitwarire itari myiza mu majye.

Abandi bo bavuze ko kuba yifashe amashusho ari muri ako kaga ari uburenganzira bwe kuko ari we ufite kubungabunga ubuzima bwe bwite.

Uyu mwali wabonywe yifata amashusho yateye benshi gusesa urumeza kuko yagaragaye yakomeretse aviririna mu modoka ubwo yari agikora impanuka,gusa kubw'amahirwe abari hafi aho baje bihuta baramutabara bamukura mu modoka akigera hanze yayo nabwo aryamishijwe ntiyarekuye Telefone ye akomeza kwereka rubanda ingorane ahuye nazo.

Ibi ntibisanzwe ariko bigaragaza ko isi aho igana ntaho yaduhishe, abatari bake bamaze kuba imbata y'ikoranabuhanga n'ubwo hari abarikoresha neza bakaribyaza umusaruro ubatunga ariko hakomeza kugaragara n'abarikoresha nabi bihungabanya ubuzima.