LIVE:MANCHESTER UNITED INYAGIWE 4-0 MU MINOTA 35.

LIVE:MANCHESTER UNITED INYAGIWE 4-0 MU MINOTA 35.

Ikipe ya Manchester United ihuye n'uruva gusenya ihondagurwa itababariwe mu mukino wa kabiri wa shampiyona.

Ku kibuga Gtech Community Stadium nk'imbehe ya BRENTFORD FC yandagaje bikomeye ikipe y'amashitani atukura 'Red Devils' ibitego 4 byose ku busa mu minota itarenze 35.

Mbere y'umukino umutoza ERIK TEN HAG wa Manchester yishimiye gusanga abafana b'ikipe ye kuri iki kibuga agira ati "abafana ba United bari ahantu hose, Ndabyishimiye, Tugomba kuba umwe[Ikipe+Abafana]"

Ntiyari azi ibigiye kumubaho, amakipe yombi yatangiye acungacungana ariko ku munota wa 10' wonyine ba myugariro barangajwe imbere na Lisandro Martinez na Luke Shaw ntibatinze gutamaza ikipe yabo batsindwa igitego cyihuse na Josh Dasilva.

Mu gihe bakibaza ibibabayeho, Iminota 8 yonyine ishize bahise bakubitwa ikindi na Mathias Jensen induru ziravuga.

Byabaye ibindi bindi ku munota wa 30 ubwo BEN MEE yanyeganyezaga inshundura, bakihumura amaso ku munota wa 35 uwitwa Bryan Mbeumo asongezamo, abafana bararira barihanagura.

Igice cya 2 kigezemo hagati abasore nka Cristiano bagerageza gushaka igitego na kimwe ariko byanze hibazwa niba ikora iyo bwaga ikishyura cyangwa iza gutaha yimyiza imoso.