THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 12

Dukomeze n'inkuru yacu ako kari akantu k'ingenzi tutakwirengagiza,duherukana ubwo Gaston yirwazaga akisabisha uruhushya rwo kujya kuryama ajijisha kugira ngo umunyeshuli wari umusanze kwa Animateur atamenya ibyo bari barimo,agisohoka kwa Animateur yahuye na Chance atarwiyambitse ariwe yashakaga amubwira ko Linda aribwo agikanguka kandi akangutse ariwe ahamagara amwinginga cyane kugirango ajye kumureba,hagati aho hari akazi katoroshye yari ahawe na Animateur ko kuba spy(umunetsi),Ese yaba yaragakoze?.....ese yaremeye ajya kureba Linda?....... Isomere wiyumvire uko byaje kugenda.........

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 12
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 12
***********************************************
Hello!
Amahoro,amahirwe n'imigisha biva kuri Rurema nibyo mbifurije aho muri mwese Imana yaturemye twese ikaduha amaso yo kureba tukaba tubasha gusoma neza iyi nkuru mumfashe tuyishimire cyane. #iradukunda
Dukomeze n'inkuru yacu ako kari akantu k'ingenzi tutakwirengagiza,duherukana ubwo Gaston yirwazaga akisabisha uruhushya rwo kujya kuryama ajijisha kugira ngo umunyeshuli wari umusanze kwa Animateur atamenya ibyo bari barimo,agisohoka kwa Animateur yahuye na Chance atarwiyambitse ariwe yashakaga amubwira ko Linda aribwo agikanguka kandi akangutse ariwe ahamagara amwinginga cyane kugirango ajye kumureba,hagati aho hari akazi katoroshye yari ahawe na Animateur ko kuba spy(umunetsi),Ese yaba yaragakoze?.....ese yaremeye ajya kureba Linda?.......
Isomere wiyumvire uko byaje kugenda...................#turagukunda
Gaston nyuma yuko ibyo yavuganaga na Animateur byari birangiye nta mwanzuro ufatika abwiwe ku icyo agomba gukora kuko bari barogowe n'umunyeshuli wari uje gusaba uruhushya rwo kujya hanze y'ikigo,nawe yaje guhita yirwaza asaba uruhushya rwo kujya kuryama kugira ngo ajijishe wa munyeshuli atamenya ibyo barimo bavuga,Animateur nawe yarijijishije amuha uruhushya arasohoka gusa uwo munyeshuli nubwo yari arwaye yatunguwe no kubona Animateur atanga uruhushya rwo kujya kuryama muri dortoir kuko bitari bisanzwe ko izo mpushya azitanga niko gutekereza mu mutima yibaza ati "izi mpuhwe nk'iza bihehe noneho animateur azikuye he?,imvura iragwa uyu munsi pe cyangwa nuko yamukubise cya gihe akaba ashaka ko biyunga? ahaaaaa ntawamenya." ibyo byose yabitekerezagaho akabyibaza bikamucanga,Gaston we yasohotse yerekeza kuri dortoir gusa ataragera kure Chance nibwo yaje yiruka aramuhagarika maze atangira kumwinginga ngo aze arebe Linda kuko ameze nabi cyane kandi ariwe akeneye gusa ntawundi.
Chance:"sha ni ukuri ihangane ntubabaze umwana w'abandi aragushaka cyane ngo nubwo yakubona byibura yaruhuka."
Gaston:(areba hasi yumva ibyo chance amubwira we atavuga yacecetse maze ariyumvira cyane yabuze uko aza kumusubiza ahindukiye amureba mu maso aramubaza) "harya ngo arakangutse?"
Chance:"yego ubu nje aribwo azanzamutse naho ubundi kuva kare yari aryamye ubutanyeganyega"
Gaston:"okay....noneho mbabarira ugende umubwire ngo ba wongeye usinzireho nk'amasaha atatu byibura araza kukureba niba umushaka koko atari imikino."
Chance:(atungurwa no kumva avuze gutyo kuko yahise yumva ko yamaze kwanga Linda mu buryo bweruye)" ariko Gaston ni uko wituye Linda koko? uramwanze kandi yagukundaga?"
Gaston:"jye se nkubwiye ko namwanze unyumvise nabi ntabwo ari byo mvuze."
Chance:"aho utamwanze se ni he? ko ugeretseho no kumushinyagurira koko urabona ninsubirayo nkamubwira ibyo umbwiye noneho atari buhite apfa?"
Gaston:"ahubwo arahita akira"
Chance:" ariko ubwo uzi uko ameze cyangwa urashaka ko yiyahura gusa ndabibonye ko uri umugome pe! ntuzatinda kwicuza niba wanze Linda gutyo."
Gaston:"umva ndakubwiye ngo genda umubwire abe yongeye gusinziraho nk'amasaha atatu byibura uti kandi araza ntatinda niba umushaka koko atari imikino,uko mbikubwiye ube ari ko nawe ubimubwira nta na kimwe usimbutse,uranyumva? reka nigendere wintesha igihe."(ahita yigendera amusiga aho)
Chance:(amwitegereza cyane uko agenda maze amubwira ijambo rimwe) "uzicuza"
Gaston yaryumvise arenga arahindukira aramureba amureba nk'ikimbwa ihaze maze mu umutuzo arongera arikomereza rwose nta kibazo yifitiye na kimwe atabyitayeho,Chance yakomeje guhagarara aho amureba arinda arenga,mu kugarura ibitekerezo yahise asubira kureba Linda aho aryamye kwa muganga gusa agenda yacitse intege nawe ameze nk'uhise arwara kuko yumvaga ko Linda ashobora kwongera kugwa muri koma cyangwa se ashobora kuza kwiyahura atekereje aho ubuzima bwe buri kandi azi ko Linda atajya abasha kwihanganira ibimubaho byose mu buzima bwe bwose kuva bamenyana akaba inshuti ye magara yari amuzi neza.Hagati aho Gaston we yaragiye asanga Philipe kuri dortoir ariho amutegerereje atabizi, mu gihe Gaston we yarimo kwiyambura ishati ngo abe aryamye atari yamubonye yaje amutunguye ishati igeze mu maso Philipe aramuhamagara.
Philipe:"Gaston!" (amuhamagara)
Gaston:(arikanga cyane ishati ajugunya hirya arahindukira ngo arebe uwo ariwe abona ni Philipe) "uziko unkanze man nari nibajije uwo muntu uwo ariwe umutima wari umvuyemo neza neza."
Philipe:"hhhhhhhhhhhhhhhhhhh"(araseka cyane ukuntu yari yikanze akamera nk'ugiye kwiruka) "sha uziko neza neza usigaye ugira ubwoba budasanzwe,wari wirukanse ahubwo ntiwari bubone aho uca."
Gaston:"sha waretse ko ari ibibazo biba byambanye byinshi bikanteza stress."
Philipe:"narindi muri class mbona urasa n'umuntu uje dortoir maze ndakaruta amasomo ndaza ngo tube twiganirira."
Gaston:"eh! ukaruse amasomo wanze kwiga ngo uje kunganiriza? ubwo se iyo usanga atari ho ngiye wari kubigenza ute?"
Philipe:"hanyuma wari kuba werekeje he handi? ahubwo se ko watinze mu nzira byari bimeze bite wari ukiri mu biki? njye naciye mu nzira yo hepfo inyuma y'amashuli ngo hatagira umuyobozi umbona."
Gaston:"wahora niki ko nahuye n'uruva gusenya ko byanyobeye numiwe noneho."
Philipe:"mbwira se man byagenze bite? ariko nubwo nihagazeho baje bakansanga aha nta ruhushya bambamba ndeba."
Gaston:"ntukagire ubwoba bw'ubusa man hagize uza navuga ko ndwaye wowe uri umurwaza dore mfite uruhushya jyewe wigira ikibazo."
Philipe:"eh! man ntibishoboka uziko uri mubantu bake kuva naza kuri ikigo mbonye Animateur ahaye uruhushya rwo kuryama muri dortoir ubwo se wamuteye injuga zingana iki man?"
Gaston:"reka namubwiye ko ndwaye gusa,ararumpa erega nuko muba mumutinya gusa naho ubundi ntaribi rye."
Philipe:"hmmm! wagiye ureka kunshushanya ariko Gaston....ubu urabona wambeshya nanjye nkajyaho nkemera."
Gaton:"Philipe ntabwo nakubeshya bibaho ni wowe nshuti imwe rukumbi ngira nisanzuraho nkayibwira ibyanjye byose rero shyira umutima hamwe ntacyo ngukinze pe!"
Philipe:"ibyo wivugisha sinabyumva Gaston ni ukuri uramponda sinoga,ahubwo bimbwire neza ubu turisanzuye ubanza nta n'inyoni itwumva yatwara amakuru,mbwira ni ibiki urimo wowe na Animateur? wanze kubimbwira cya gihe wabicaga kuruhande bimeze bite mbwira neza.
Gaston:" umva noneho nkubwize ukuri? Animateur kubera ko yankubise kuriya yaje kumbwira ngo nze kumureba yanyongoreye cya gihe yarambwiye rero ngo arashaka ko twiyunga kugira ngo ntamurega bakamwirukana bamuziza kunkubita bene kariya kageni ngo ni ugushaka kumbyutsa gusa rero nta kindi dupanga rwose uko niko kuri."
Philipe:"ahhaaaaaaa reka dupfe kubyemera ariko sinyuzwe kuko mbona mufitanye umubano udasanzwe."
Kurundi ruhande chance we yaragiye asanga Linda agihamagara izina Gaston gusa ntakindi avuga na kimwe maze abanza kugira ubwoba maze muganga aramubaza ntiyagira icyo amusubiza kuko yabonaga ko amubuze kuko yari aje weniyinentiyakomeza kumubaza byinshi,muganga yahise asohoka yihuta asa nkugiye kumwishakira maze Linda yumvise muganga atakiri hafi aho aratuza ahita abyuka asa nk'ukize wagirango rwose si wawundi watakaga,Chance arikanga agirango noneho arasaze maze atangira gushaka kuvuza induru maze Linda aramucecekesha anamufata ku umunwa ngo adakopfora akagira ijambo na rimwe asohora maze aramubwira..........................................................................
EPISODE 13 on the way..............................
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Murakoze gusoma aka gace ka 12 ntuzacikwe na 13 ngo umenye niba Gaston yaraje noneho kubwiza ukuri Philipe nyuma kutanyurwa,Linda se aya mashagaga aho ko ntasaze?........
Icyo usabwa nta kindi nshuti ni ugukanda SUBSCRIPTION kuri iyi Website kugirango ubone utundi duce twabanje nutuzakurikira byoroshye,tanga COMMENTS(ibitekerezo) byawe birakenewe cyane wibuke gukora SHARE iyi story uyisangize inshuti zawe na groups zose ubamo. Murakoze cyane #turabakunda
SHALOOM