HARI UBUTUMWA BWASHINGIWEHO KU CYEMEZO CYAFASHWE KU IFUNGWA RYA PRINCE KID.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022, Urukiko rwavuze ko rushingiye ku mpamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha, Ishimwe Dieudonne afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku byaha bibiri bisigaye akekwaho.

HARI UBUTUMWA BWASHINGIWEHO KU CYEMEZO CYAFASHWE KU IFUNGWA RYA PRINCE KID.

Hari ubutumwa bwagaragaye bw'ingenzi bwagendeweho mu gufata umwanzuro wafashwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro wo kugabanya ibyaha 3 Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince KID yaregwaga biba 2.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022, Urukiko rwavuze ko rushingiye ku mpamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha, Ishimwe Dieudonne afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku byaha bibiri bisigaye akekwaho.

Mbere yashinjwaga ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku birebana n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, urukiko rwavuze ko kuba nta kimenyetso bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.

Ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina , umucamanza yavuze ko mu byo urukiko rwagendeyeho harimo ubutumwa yandiranye na Miss Nshuti Muheto Divine wamushinjije.

Byavuzwe ko ubwo Ishimwe Dieudonne na Nshuti Muheto Divine bari muri Hoteri mu gihe cy’indendo z’akazi ishimwe yahamageye Muheto mu masaha akuze ashaka ko bakorana imiboanano mpuzabitsina.

Bishimangirwa kandi n’butumwa Muhetoo yandikiye Ishimwe bugira buti”None se Kid,naryamana nawe dukorana bikavamo….?.

Umucamanza yasobanuye ko ubutumwa aba bombi bandikiranaga ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.