IKIREGO CYA AS MUHANGA KURI RWAMAGANA CITY CYATESHEJWE AGACIRO IGUMA MU CYA 2.

Nyuma yuko ikipe ya AS MUHANGA yari yatanze ikirego ishinja Rwamgana City gukinisha umukinnyi ufite amakarita 3, iki kirego cyateshejwe agaciro iguma mu cyiciro cya kabiri.

IKIREGO CYA AS MUHANGA KURI RWAMAGANA CITY CYATESHEJWE AGACIRO IGUMA MU CYA 2.

Nyuma yuko ikipe ya AS MUHANGA yari yatanze ikirego ishinja Rwamgana City gukinisha umukinnyi ufite amakarita 3, iki kirego cyateshejwe agaciro iguma mu cyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Kamena, hari hategerejwe umwanzuro w'akanama gashinzwe gukemura ibibazo mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru FERWAFA ku kirego cyari cyatanzwe na AS Muhanga kitavuzweho rumwe.

Mu mikino y'amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yari igeze mu ku ndunduro, hari uwahuje Rwamagana City yatsinze AS Muhanga amajya n'amaza mu gushaka itike yo kugera mu cyiciro cya mbere.

AS Muhanga nyuma yo gutsindwa yahise itanga ikirego ivuga ko Rwamagana City yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua nyamara atabyemerewe kuko yari afite amakarita 3 yeretswe byikurikiranya.

Mbanza Joshua wa Rwamagana City

Ikirego kimaze gutangwa byaje kwemezwa ko Rwamagana City iterwa mpaga ario bidatinze iyi kipe yo mu burasirazuba yahise ijuririra iki cyemezo.

Ubujurire bwayo bwizweho ndetse umukino wa nyuma wagombaga guhuza AS Muhanga na Interforce urasubikwa, akanama kongeye kwiga kuri iki kibazo byimbitse birangira mukanya gashize ikipe ya Rwamagana City irenganuwe nyuma yuko nta kimenyetso gifatika cyabonetse ku byo yashinjwaga.

Iki kirego cyateshejwe agaciro hemezwa ko Rwamagana City ari yo igomba guhura na Interforce, AS Muhanga ikaguma mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho.