HALAAND BYAMUTWAYE IMINOTA 12 GUSA NGO ASASE IKIBUGA.

HALAAND BYAMUTWAYE IMINOTA 12 GUSA NGO ASASE IKIBUGA.

Erling Braut Halaand wazengereje amakipe atabarika yinjiye mu mukino we wa mbere muri Manchester City ayitsindira igitego cyihuse.

Niwe rutahizamu wishimiwe cyane kuva yagera muri iyi kipe y'i Manchester mu bwongereza witezweho kongera kuzonga abakeba bahora bahanganye muri shampiyona ifatwa nk'ikomeye kurusha izindi ku isi. 

Byamutwaye iminota 12 yonyine ngo atsinde igitego cye cya mbere iyi kipe nshya yinjiyemo mu mpeshyi z'uyu mwaka wa 2022, asasa ikibuga nk'uzatsinda ibitego umusubirizo.

Ibyishimo byamutashye nyuma yo guhabwa umupira wari uturutse ku ruhande rw'ibumoso ahawe n'umukinnyi wabaye uw'umukino Jack Grealish, nawe ntiyatindiganya gukozaho ikirenge aryamye aboneza mu izamu ahagurukana imbaraga.

Ni mu mukino w'imbanzirizamarushanwa 'Pre-Season Game' wahuzaga Manchester City na Bayern Munich yo mu gihugu cy'Ubudage, muri shampiyona ya BUNDESLIGA aho n'ubundi uyu musore utajya uhusha imbere y'izamu yaje aturutse mu ikipe ya BVB Dortmund.

Niryo shoti rukumbi ryanyeganyeje inshundura birangira Bayern ya Sadio Mane itashye amaramasa nubwo umukino wabaye iminota mike kuko nyuma y'igitego cy'uyu musore wabaye usubitswe kubera ubushyuhe bwinshi bakina iminota 27 y'igice cya mbere, na 40 y'igice cya kabiri gusa.

Halaand nyuma y'umukino imbere y'itangazamakuru yagize ati "Nk'uko mubizi nahoze ndeba imikino yose ya CITY mu myaka ishize nta mwataka yari ifite,niyumvagamo ko nzaza kuziba icyuho cyarimo, kuri ubu sintunguwe."

Ubwo yabazwaga uko abona umutoza we, yasubije ati "Guardiola ibye birihariye ku rundi rwego kandi ndabikunda, ndizera ko bigiye kuba uburyohe,ni icyumweru kimwe imbere dufite tugatangira imikino rero sinavuga byinshi gusa naritoje neza n'abakinnyi, icyo nzi neza Nditeguye ku bizakurikira."

Si ubwa mbere yatsinda Bayern Munich kuko yayitsindaga akiri muri Borussia Dortmund byamugize igihangange mu gutsinda ibigugu.

PEP Guardiola utoza Man. City yongeye gusingiza ubuhanga bw'uyu mukinnyi aherutse kugura avuga ko ntakabuza biteguye neza shampiyona n'andi marushanwa ayishamikiyeho yaba ay'imbere mu gihugu cyangwa ayo hanze.