NYAXO YATAWE MURI YOMBI NA RIB.

NYAXO YATAWE MURI YOMBI NA RIB.

Kanyabugande Olivier wamamaye muri filime zisetsa nka NYAXO ari mu maboko ya polisi nyuma y'urugomo akekwaho.

N'ubwo bimenyekanye nonaha ariko uyu musore yatawe muri yombi n'urwego rw'ubugenzacyaha RIB mu masaha akuze yo ku ya 18 Kanama 2022.

Amakuru agera kuri Kalisimbi avuga ko NYAXO akekwaho gukora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugabo w'imyaka 30 nyuma yuko hari ibyo batumvikanyeho bibyara amahari yavuyemo imirwano.

Nk'uko byemezwa na bamwe mu bari bamuri hafi babyiboneye bavuga ko NYAXO yakubise uyu mugabo icupa mu mutwe mu gihe akidandabirana amwongeza inkoni arakomereka bikomeye atangira kuvirirana.

Nyuma y'ibi byabereye mu Rusisiro rwo mu kagari ka Rugarama i Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali, intabaza zakomye hasi abashinzwe umutekano bahita bahagera baratabara, uyu munyarwenya ahita afatwa ataratarabuka ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo aho n'ubu acumbikiwe.

Umunyarwenya NYAXO

Kuri uyu wa mbere , Dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo buyisuzumane ubushishozi mbere yo kumuregera urukiko.

NYAXO aramutse ahamijwe iki cyaha yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 3 muri gereza ariko na none kitarengeje imyaka 5.

Ikigeretseho agacibwa n'ihazabu itari munsi y'amafaranga ibihumbi 500 ariko itarenze Miliyoni y'amanyarwanda nk'uko biteganywa mu gitabo cy'amategekompanabyaha Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018.

Izina Nyaxo ryumvikanye cyane mu matwi y'abanyarwanda kuva mu mwaka wa 2018 buhoro buhoro agenda aba ikimenyabose mu gukina filime z'urwenya 'Nyaxo Commedy' zashimishije abatari bake haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Umurava we mu byo akora wari umaze kumugeza kure mu kumenyekana ndetse anahagaze neza mu bukungu. Yari aherutse gufata igihembo cya 'Youtube Silver Prize' gitangwa n'urubuga rwa Youtube ku muntu urengeje abamukurikira[Subscribers] ibihimbi 100.

Ubwo yakiraga igihembo cya 'Youtube Silver Prize' 

Nyaxo ni Umwe mu bayoboye muri Filime zisetsa hano mu Rwanda