M23 YARASHE GENERAL CHICO UKURIYE ABARINDA PEREZIDA TSHISEKEDI.

M23 YARASHE GENERAL CHICO UKURIYE ABARINDA PEREZIDA TSHISEKEDI.

Umukuru w'abasirikare barinda Perezida wa Congo yarashwe n'umutwe wa M23 uhanganye n'izi ngabo za FARDC mu mirwano ikomeye yabereye muri iki gihugu.

Ubwo intambara yari ikomeje gukaza umurego yugarije ingabo za FARDC, byabaye ngombwa ko zohereza General Chico Tshitambwe Jerome uzwiho kurwana byihariye ku rugamba.

Niwe wari ukuriye umutwe w'abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Antoine Felix Tshisekedi, akaba afatwa nk'intwari ari nayo mpamvu bamushyize ku rugamba rwo gushyira hasi inyeshyamba za M23 , nyuma yo gutsindwa kwa Gen. chirumwami, yarasiwe ku rugamba bidateye kabiri.

Ubwo yari ageze ku rugamba yahanyanyaje ngo atsinsure uyu mutwe ariko biranga birananairana ahubwo mu munsi 2 yari amaze arasatirwa cyane araswa rugikubita ku kaboko.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Rwandatribune, cyatangaje ko General Chico Tshitambwe yarasiwe mu mirwano yabereye mu gace ka Rutshuru muri gurupoma ya Bweza.

Gen Chico yari yoherejwe gufatanya na Gen Chirumwami wari wagaragayeho intege nke, kuyobora ibikorwa bya operasiyo Sokola II.

Umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivile yo muri gurupoma ya Bweza yavuze ko M23 yashakaga gufata mpiri General Chico Tshitambwe kubera amagambo yakunze kuvuga yerekana ko ariwe uje gukubita inshuro uyu mutwe.

Mbere Yuko Gen.Chico aza muri Kivu y’amajyaruguru yagiye atanga impuruza kuri M23 avuga ko aje kubarimbura akabahamba I Bunagana,abasesenguzi bakomeje kwibaza ahazaza h’igisilikare cya Congo cyakunze kugaragaza intege nke mu kurandura imitwe irenga 200 yitwaje intwaro ibarizwayo.

Ni indi nshuro M23 iciye intege ingabo za Leta FARDC kuva ubwo izi ngabo zatsindwaga zikamburwa umujyi wa Bunagana n'utundi duce dutandukanye.