AKA KANYA: UMWOTSI URACUMBYE MU NYUBAKO YA ECOBANK IFATWA N'INKONGI.

AKA KANYA: UMWOTSI URACUMBYE MU NYUBAKO YA ECOBANK IFATWA N'INKONGI.

Muri aka kanya inkongi y'umuriro ifashe inyubako ikoreramo banki y'ubucuruzi ya EcoBank iherereye i Nyarugenge.

Byatangiye humvikana impuruza z'umuriro zizwi mu rurimi rw'icyongereza nka 'Fire Alarms' zisakuza mu nyubako yose abantu bayirimo bahita basohoka biruka igitaraganya barokora amagara yabo.

Bakigera hanze umwotsi wari wose watangiye gucumba usakaara no hanze cyane ku gice cyo hejuru cy'igorofa, mu kanya bwanya hahise hatabazwa polisi ngo irebe uko yafasha mu kuzimya hakiri kare.

Bidatinze ishami rya Polisi y'igihugu rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro rirahageze ndetse ubutabazi butangiye gutangwa abarigize bagerageza kuzimya uyu muriro utarafata hose.

Amakuru dufite ni uko iyi nkongi y'umuriro yaba yatewe n'amashanyarazi yatwitse kimwe mu bikoresho biri muri iyi nyubako bityo bigasakaza umuriro no ku bindi bice.