N'GOLO KANTE NTAZAKINA IGIKOMBE CY'ISI 2022.

N'GOLO KANTE NTAZAKINA IGIKOMBE CY'ISI 2022.

Umukinnyi kabuhariwe mu kibuga Hagati KANTE byamaze kwemezwa ko atazakina igikombe cy'isi kizabera muri QATAR.

Niyo nkuru mbi abafaransa bakiriye kuri uyu munsi kumva ko uwabafashije kwegukana iki gikombe bafite kuva 2018 atazagaragara mu cya 2022.

Imvune ikomeye yo mu Ivi 'Harmstring Injury" yagize ubwo yari mu myitozo niyo ibaye intandaro yo kuba N'Golo Kante atazigaragaza nk'uko byari biteganyijwe mu mikino y'igikombe cy'isi izaba mu kwezi gutaha k'Ugushyingo.

Amezi 3 agiye kuyamara hanze y'ikibuga aho Byose byagaragajwe na muganga w'ikipe watangaje ko bidashoboka ko yakirira igihe ngo wenda abe yashyiraho umusada mu guhesha ishema igihugu cye.

Ni igihombo gikomeye haba ku ikipe ye ya Chelsea ndetse no ku mutoza DIDIER Deschamps w'ikipe y'igihugu kuko yari inkingi ya mwamba mu kibuga rwagati.

N'Golo Kante wavunitse mu ivi