MESSI YISHIMIYE GUSEZERERA KU MUKINO WA NYUMA.

MESSI YISHIMIYE GUSEZERERA KU MUKINO WA NYUMA.

Umunya-Argentine kabuhariwe mu kibuga LIONEL Andrés MESSI yakomoje ku isezera rye mu mikino y'igikombe cy'isi.

Nyuma yo kunyagira ibitego 3 ikipe ya Croatia igataha amaramasa mu ijoro ryacyeye, nyir'ugutsinda igitego cya mbere cyaje ku munota wa  byarangiye yongeye kwemeza ko asigaje gukina umukino umwe mu buzima mu mikino y'igikombe cy'isi. 

Yagize ati "Nishimiye cyane kurangiriza urugendo rwanjye mu bikombe by'isi ku mukino wa nyuma. Gukinira umukino w'iherezo kugasongero k'irushanwa nibyo byishimo ntewe iteka cyane nabyo."

Kugeza ubu MESSI yaraye agejeje ibitego 11 mu mikino y'iri rushanwa rihatse andi yose muri ruhago anasingiira igihembo cy'umukinnyi w'umukino ku nshuro ye ya 10 biba akarusho aca n'akandi gahigo yihariyeho ko kuba umukinnyi w'umukino(Man of the Match) inshuro 4 mu irushanwa rimwe icyarimwe.

Bwa mbere mu mateka MESSI yagaragaye mu gikombe cy'isi Mu mwaka wa 2006 icyo gihe asoza atsinze igitego kimwe, yongera mu mwaka wa 2010 aho muri Afurika y'Epfo yapfapfanye atahana igipfurumba kitarimo igitego na kimwe gusa aza gukora kwigaragaza neza mu mwaka wa 2014 muri Brazil ubwo yagarukiraga ku mukino wa nyuma n'ibitego 4 mu irushanwa.

Nyuma yaho mu mwaka wa 2018 ntibyamworoheye namba kuko yashoboye gutsinda igitego kimwe rukumbi mu irushanwa ryabereye mu gihugu cy'Uburusiya.

Kuri ubu muri QATAR amaze kwandika amateka atsinda 5 bishobora no kwiyongera mu mukino wa nyuma uzashyira akadomo ku rugendo rwe mu bikombe by'isi.

Mbere yo gutangira iri rushanwa ry'igikombe cy'isi cya 2022, uyu mugabo w'imyaka 35 yitangarije ko ari cyo cya nyuma azagaragaramo uko byagenda kose.

Soma: https://kalisimbi.com/messi-yesheje-agahigo-gakomeye-bucya-asezera-igikombe-cyisi

Nubwo yavuze ibi ariko bamwe bavuga ko ashobora kuzongera kugikina kuko kizagaruka afite imyaka 39 n'aba ataramanika urukweto kumugaragaro.