THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 16

Tudatinze rero duherukana Muganga yaragiraga inama Linda ngo yange Gaston amwihimureho,Animateur we yari yirukanye Philippe gusa akigenda ubwo yari ageze imbere ya gate hari uwaje amwiruka inyuma amuhamagara.Ese uyu yaba ari nde? Linda se nyuma yo kugirwa inama ko yahise agenda yari agiye he? Komeza wisomere wiyumvire nawe ibyakurikiyeho.............

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 16
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 16
************************************
Reka mwese aho muri hose mbasuhuze cyane nizera ko mumeze neza #ndabakunda amahoro y'Imana abane namwe ,ku banyeshuli batangiye ibiruhuko murakaza mu isi itagira irungu aha niho hari inyungu mu gusoma yaba umukobwa cyangwa umuhungu,abandi rero iyi nkuru bayigeze kure niba uri umunyeshuli ndagushishikariza kuyikunda kuko ivuga byihariye ku buzima bwanyu. #ndabemera
Tudatinze rero duherukana Muganga yaragiraga inama Linda ngo yange Gaston amwihimureho,Animateur we yari yirukanye Philippe gusa akigenda ubwo yari ageze imbere ya gate hari uwaje amwiruka inyuma amuhamagara.Ese uyu yaba ari nde? Linda se nyuma yo kugirwa inama ko yahise agenda yari agiye he?
Komeza wisomere wiyumvire nawe ibyakurikiyeho.............
Philippe akimara gufata bag(igikapu) ye ngo yitahire kuko bari bamwirukanye yaboneje inzira isohoka mu kigo gusa ababaye cyane yibaza uko aza kwisobanura ku babyeyi byamucanze,yagiye ibitekerezo ari byinshi muri we yubitse umutwe atavuga habe no gusuhuza uwariwe wese bahuriraga mu inzira ,ageze ku marembo yegereye umwe mu bashinzwe umutekano w'abinjira n'abasohoka mu kigo ngo amwereke rwa rupapuro ruhamya ko yirukanwe ngo yisohokere atahe atangiye kwisaka arushaka yumvise uza yirukanka amuhamagara mu izina maze ahindukiye abona ni Gaston aramwihorera akomeza kwirebera rwa rupapuro muri bag gusa atararubona hari icyo Gaston yamweretse aranamubwira.
Gaston: (amugezeho arahagarara aramureba amwitegereza ibyo arimo) "Philippe rekera aho wikomeza gushakira aho bitari musore wanjye."
Philippe: "ngo?"
Gaston: "nakubwiye ngo gabanya gushakira aho utashyize eeeh "
Gaston: (koko rwa rupapuro yararushatse muri bag ye ararubura)"Gaston winkinisha ariko,ni ibiki uvuga?"
Gaston:(yahise arumwereka)"ubwo se wari ugiye he?"
Philippe: " zana nitahire man ahubwo se warubonye ute?"
Gaston: " utaha ujya hehe? ntaho ujya man ahubwo ngwino uve muri ayo ."
Philippe: " ese burya wacunze ndimo kwambara uhita urufata?"
Gaston: "nahise ndufata nyine utabizi ngo ndebe uko bimeze none se ko wari wanze kubimbwira wumva nari kubikura he handi? kumva ngo bakwirukanye gusa?"
Philippe: "wakoze kubireba rero zana nitahire winkerereza dore burije."
Gaston: " reka mbivuge neza kandi ubyumve,ntaho ujya ahubwo kata vuba nonaha nkureba usubire mu kigo."
Philippe:"hhhhhhhhhhh(araseka cyane)"ariko noneho wabasha gukina film ndabikubwiye mu mpano ufite nayo uyongeremo,erega aka kanya uhise uhinduka nka Animateur!?! mpa nitahire ibyawe mbivemo sinakwishinga sha."
Gaston: (amwereka rwa rupapuro) " si uru ureba? ndaruciye ikizaba nzanywa umuti."
Gaston koko rwa rupapuro yaruciriye imbere y'amaso ye ndetse na wa mugabo ushinzwe abinjira n'abasohoka ku uburyo yahise yumirwa cyane nawe kubona umunyeshuli aca suspension letter (urupapuro rwirukana umunyeshuli kubera amakosa aba yakoze asa n'ayorohoje),ubwo Philippe ibyo gutaha byasaga n'ibirangiriye aho,ubwo Gaston yahise asubira inyuma asiga Philippe ahagaze aho noneho yibaza uko abigenza.Yarikomeje maze nawe ava aho nyuma yuko umusecurite(ushinzwe umutekano) yari amugiriye yo kujya kubibwira Animateur uko byose byagenze anamwizeza ko ari bubimufashemo akabivuga uko biri,Philippe yikuyemo ajya kureba Animateur ngo amusobanurire akigera ku umuryango w'aho Animateur akorera atarakomanga yumvise amajwi ya babiri basa n'abatongana,ateze amatwi neza yumva ni Animateur na Gaston gusa ntiyumva neza ibyo bavuga niko guhita akomeza kugira ngo hatagira unamenya ko yahageze akumviriza,yigiye hirya gato arabanza aratuza yicara aho abona neza ibijyambere byose kwa Animateur, yibaza niba ari bujye kureba Animateur koko cyangwa se abireka.
Kurundi ruhande Linda we nyuma yo kuva kwa Muganga yahise ajya kuri dortoir dore ko igihe cyo kujyayo cyari kigeze kugira ngo buri wese yitegure night prep(amasomo ya nimugoroba),Linda yafashe amazi ajya kwiyuhagira gusa ubona ko ibintu byose ari kubikora vuba vuba nta kindi yitayeho na kimwe, bamwe bakabyibaza bikabayobera kuko yabikoraga atavuga, Chance nawe yaje nyuma y'akanya gato abona ibyo Linda akora bidasanzwe niko kumubaza nawe amusubiza yitonze cyane.
Chance: "ariko noneho wasaze Linda? ibyo ukora ko bidasanzwe....."
Linda: " birasanzwe ariko."
Chance: "oya banza umbwire kuki cya gihe wahise uhagurukana ibakwe wari uje gukora iki? habe no kwereka Muganga ko wari urwaye koko? uziko yasigaye yibaza ibikubayeho? ashobora gukeka ko yari imitwe erega uriya ni umuntu mukuru."
Linda: "ni akazi ke ibyo biramureba abitekereze uko ashaka icyambere ni uko batatwirukanye nta kindi."
Chance: "gusa no kuba urimo kugira vuba vuba gutyo nabyo byatumye nkwibazaho cyane."
Linda: " urimo urata igihe cyawe rero ngo uranyibazaho,humura ni ibisanzwe jye ubu ngiye kwiga ndi serious,ubu nafashe icyemezo cyo kwikuramo Gaston nkuko nawe yabikoze kandi nkubwize ukuri ko inama Muganga yangiriye ngiye kuzikurikiza maze nanjye mwereke ko ntoroshye uko namukunze birengeje urugero ari nako namwanga birenze urugero bikamuyobera."
Chance: "eh! ubu koko icyo nicyo kemezo wafashe."
Linda :"cyane rwose "
Chance: "ubwo wabanje kubitekerezaho usanga ari cyo gikwiye?"
Linda: " umva nabitekerejeho kandi iki nicyo bita icyemezo ndakuka."
Chance: " ahahaaaa ndumva bitazoroha mwana wa mama,gusa nkubwize ukuri jye aho ntabwo ngushyigikiye habe na gato rwose kuko icyo cyemezo kiragayitse."
Linda: " ubyite uko ushaka ariko ndabizi ko ngiye kwiberaho mu mahoro nta kidobya inyivangiye mu ubuzima."
Chance: " nta mahoro mbonye aho."
Linda: " ni akazi kawe jye reka nigire kwiga."(ahita afata amakayi ye ajya muri class)
Philippe aho yari ari yagiye kubona abona koko Gaston asohotse kwa Animateur maze yihuta agana muri class maze ibintu biramucanga yibaza uko aza kwitwara imbere ya Animateur amubwira ubusa kandi yamwirukanye anamutuka,mu gihe akibaza ibyo abona Animateur nawe asohotse yihuta ajya aho yararaga noneho bimucangira rimwe yibaza uko abigenza,Gaston we akiva kwa Animateur yagiye muri class maze aricara aratuza ubona ko hari ibyo arimo atekerezaho dore ko atanafataga ikayi ngo yige byibura kandi yari wenyine muri class kuko igihe cy'abandi banyeshuli cyari kitaragera ngo baze kwiga amasomo ya nimugoroba bose bari bahugiye mu byabo bamwe bakina imipira mu kibuga abandi bari muri dortoir bakaraba mbese nta numwe wari muri class uretse Gaston gusa wari mubitekerezo byinshi,mu mutuzo mwinshi atavuga kuko ntawe barikumwe yagiye kubona abona Linda afite amakayi mu ntoki ze arinjiye nawe amusanga muri class bahita barebana mu maso bose niko guhita......................................
EPISODE 17 on the way.........................
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Yoooo ubuse ko Linda ahuye na Gaston bari bonyine nyuma y'igihe kinini kandi buri mwe wese yaranze undi biragenda bite?.....Philippe arashyira ashire ubwoba ajye gusobanurira Animateur?..... Animateur se n'urwango yamweretse arabyemera?.....Gaston se ibi byo guca suspension letter ya Philippe bigamije iki?......
Ntuzacikwe na Episodes zikurikira nshuti yanjye,icyo usabwa ni ugukora SUBSCRIBE kuri iyi Website, ugatanga ibitekerezo (COMMENTS) ni ingenzi kugira ngo tumenye ko muhari #turabakunda wibuke gukora SHARE ngo uyisangize n'abandi. Ese MURAHARI? tubwire
Murakoze cyane.
SHALOOM!!!