27 NIBO BICIWE MU MYIGARAGAMBYO I GOMA.

27 NIBO BICIWE MU MYIGARAGAMBYO I GOMA.

Amaraso akomeje kumenekera muri Kivu ya ruguru ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitihanganirwa na buri munyagihugu n'imiryango ikomeye yahagurutse birakomera. 

Sosiyete sivile ihangayikishijwe cyane n'Imibare y'abapfiriye mu myigaragambyo imaze hafi icyumweru ikomeza kwiyongera umunsi ku munsi.

Amakuru ava i Goma avuga ko abantu basaga 27 bahitanywe n'iyi myigaragambyo naho 58 bo bakomeretse bikomeye mu gihe bamaganaga ingabo za MONUSCO nazo zirwanaho.

Byahinduye isura iuru rwego rwa Sosiyete Sivile rurega Izi ngabo z'umuryango w'abibumbye kwica nkana abaturage mu gihe bo baharanira uburenganzira n'umutekano wabo zananiwe kurinda.

Kumisha amasasu mu bigaragambya siwo muti w'ikibazo ahubwo ngo umuti wari uwo kuba zahambira utwangushye zikava mu gihugu cyabo kuko ubutumwa bw'amahoro no kubungabunga icyabahungabanya byanze.

Iracyasaba ko MONUSCO yava ku butaka bwa Congo Kinshasa vuba na bwangu ndetse ihamagarira Leta y'Iki gihugu gutega amatwi amajwi yuje amarira y'abaturage bayo.

Imyaka ibaye 23 yose umuryango w'abibumbye wohereje ingabo zawo kubungabunga umutekano mu burasirazuba bwa Congo.