GHANA IGUBANYIJE SOUTH KOREA.

GHANA IGUBANYIJE SOUTH KOREA.

Amashyi n'impundu bivugijwe muri Africa nyuma yuko ikpe y'igihugu ya GHANA ikubitiye mu gafuka Koreya y'amajyepfo.

Hari mu mukino w'ishiraniro wahuje aya makipe yombi mu gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022 mu gikombe cy'isi gikomeje kubera muri QATAR.

Byatangiye bica amarenga mu ihangana rikomeye ku munota wa 24 w'umukino SALISU MOHAMMED aba asusuyemo ishoti mu izamu inshundura ziranyeganyega.

Ntibyatinze kongera mugenzi we KUDUS nawe aba ahagurukije abafana ku munota wa 35 w'igice cya mbere bitera iteka abakinnyi bishimira kurangiza igice cya mbere bayoboye.

Igice cya kabiri cyaje gusa n'ikigorana ku mpande zombi bizonga aba bahungu baturuka i ACCRA bisubira irudubi ubwo kabuhariwe CHO GUE-SUNG yisangizaga ibitego 2 wenyine ku munota wa 58 n'uwa 61 bisa n'ibitatamuye icyari intsinzi ya GHANA.

Gucungana no gucengana byacabiranyije ikibuga umukino uraryoha biranira bihaye intsinzi abirabura nyuma yuko ku munota wa 68 KUDUS yongeye kubabaza abanya-Koreya y'epfo bifata mapfubyi.

Inkundura yabaye iyindi yindi mpaka iminota 90 n'inyongera yayo irangira impaka zicitse ishema ritaha mu burengerazuba bwa Africa.

Ibyaranze uyu mukino