ABANA 200 BAKUWE KU NGOYI Y'INYESHYAMBA MURI CONGO.

ABANA 200 BAKUWE KU NGOYI Y'INYESHYAMBA MURI CONGO.

Imitwe y'inyeshyamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irenga 130 yakunze gushinjwa gushyira abana bakiri bato mu gisirikare.

Mu mashyamba ya Congo, bigoranye abana 200 bakuwe mu mitwe itandukanye y'inyeshyamba zayogoje uburasirazuba bw'iki gihugu bari baragizwe abasirikare bakiri bato.

Byanyuze muri Operasiyo idasanzwe yakozwe n'ingabo z'umuryango w'Abibumbye MONUSCO aho zabashije kurokora aba bana basubizwa mu buzima busanzwe.

Itsinda rirengera uburenganzira bw'abana ishami ryo mu mujyi wa BUNIA niryo ryashyize hanze iyi mibare nyuma yuko abana bari bavuye mu maboko y'inyeshyamba.

Bamwe mu barigize bavuze ko bitari byoropshye cyane ko bamwe muri bo bari barahinduriwe imitekerereze barabacengejemo kwitwara gisirikare.

Ababyeyi n’amatsinda agamije kurengera abana muri Congo akomeje inzira igamije kwamagana icukirizwa ry'abana mu gisirikare bitotombera ibikorwa bikurura ibi bibazo.

Imwe mu mitwe ishyirwa mu majwi cyane mu gutoza abana igisirikare irimo FDLR Interahamwe,MAI MAI Yakutumba, ADF n'iyindi ihora ihungabanya umutekano wa Congo Kinshasa.