FARDC KU ISONGA MU GUHOHOTERA ABATURAGE.

FARDC KU ISONGA MU GUHOHOTERA ABATURAGE.

Abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC bashyizwe ku isonga mu gukora ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye rirajwe ishinga no kurengera uburenganzira bwa muntu i Kinshasa ryakoze Raporo yerekana ibikorwa mpitanabuzima byakozwe mu mezi 6 ya mbere y'uyu mwaka wa 2022.

Ihonyorwa ry'uburenganzira bwa muntu rygaragaye mu bikorwa bisaga ibihumbi 3471 nk'uko iyi raporo yashyizwe hanze ibyerekana.

Gufata ku ngufu abagore n'abakobwa no gusahura imitungo y'abaturage ni bimwe mu byiganje muri ibi bikorwa by'izi ngabo zihariye 20% z'ibikorwa ndengakamere byabaye, mu gihe igipolisi cyo cyihariye 15%.

Imitwe yitwaje intwaro yose iteranyijwe hamwe yakoze ibingana na 59% , aho nk'umutwe wa NYATURA ari wo wakoze amahano kurusha indi mitwe kuko wihariye 13%, ADF imaze iminsi ivugwa yakoze 10% igakurikirwa na CODECO yihariye 9% hiyongerayo indi mitwe nka FDLR Interahamwe,RUD-Urunana n'indi.

Nyuma y'ubugenzuzi bwakoranywe ubushishozi, iyi raporo igaragaza ko ibi bikorwa by'iyicarubozo kenshi cyane byabereye mu burasirazuba bwa Congo by'umwihariko mu ntara ya Kivu ya ruguru aho imirwano yibanze hagati ya FARDC n'indi mitwe bihanganye na M23 ya Gen. Sultan Makenga.

M23 imaze iminsi izengereza leta y'i Kinshasa ntabwo ipfa kugaragara muri ibi bikorwa cyane, kuko yagaragayeho kurwanirira abaturage nko mu mujyi wa Bunagana yafashe, bamwe bishimira ko ibyabo bikirinzwe neza nta bujura.