LIVE: APR FC Vs RAYON SPORTS RUBUZE GICA.

LIVE: APR FC Vs RAYON SPORTS RUBUZE GICA.

APR FC iguye miswi na RAYON SPORTS mu mukino wa shampiyona zombi zitaha ari ubusa ku busa.

Ku isaha ya saa cyenda z'igicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, aya makipe makeba nibwo yatangiye gucakirana mu kibuga ishyaka ari ryose ku mpande zombi.

RAYON SPORTS yatangiye yataka cyane abasore nka LUVUMBU bagerageza gushota mu izamu ariko biba iyanga kugeza aho Essenu yatsinze igitego nticyabarwa kubera kurarira kurundi ruhande ari nako APR FC nayo ikora iyo bwabaga yikuraho igitutu isatira.

Muri iyi minota ikipe ya APR FC yakiriye umukino yigaranzuye RAYON ikambika imbere y'izamu n'ubwo itarabasha gushyiramo igitego kubera guhusha kenshi.

Gucungacungana n'amacenga acengera agana ku izamu ry'indi nibyo bigaragara mu kibuga rwagati umukino ukomeza kuba uburyohe ku bafana bakubise buzuye ndetse n'ubu bamwe bakinjira Stade mu gihe igice cya mbere kirangiye zinganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri gitangiranye ingufu ku basore ba RAYON SPORTS batsa umuriro ku munota wa 47 , Luvumbu, bamukoreraho ikosa atera kufura ariko ibyara ubusa.

Mu kanya bwanya KWITONDA ALAIN BACCA yari yibye umugono Mitima Isaac gusa kubw'amahirwe umuzamu wa Rayon Sports akozaho imitwe y'intoki.

APR FC ikomeje guhanahana neza kugeza ubu ishaka igitego ku bubi n'ubwiza RAYON Sports ikomeza kwihagararaho kubera umurindi w'abafana.

Iminota 90 yuzuye hongerwaho iminota 4 , APR FC  yotsa igitutu imbere y'izamu ibona koroneri gusa bakiyitera abakinnyi ba Rayon Sports bakuramo umupira vuba na bwangu LUVUMBU awirukankana ku kirenge ategerwa hafi y'urubuga rw'amahina bitangira kudogera ariko biranga byose amanota barayagabana.

Kugeza kuri ubu MUSANZE FC niyo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by'agateganyo n'amanota 20 nyuma y'uko yo itsindiye AS KIGALI igitego kimwe ku busa.