BIDATINZE WEASEL AHISE YISHUMBUSHA IKINDI KIZUNGEREZI.

BIDATINZE WEASEL AHISE YISHUMBUSHA IKINDI KIZUNGEREZI.

Umuhanzi w'umunya-Uganda Douglas Mayanja wamamaye nka WEASEL Manizzo nyuma yo guhakana ko yatandukanye na Sandra Teta yerekanye ko afite undi mukunzi.

Rugikubita yagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga arikumwe n'ikindi kizungerezi anivugira ko agiye kukibyaza undi mwana wiyongera kuri 28 asanganywe.

Umunyamakuru wa Blizz i Kampala muri aya mashusho yibarije Weasel iby'ikizungerezi bari batahanye agatoki ku kandi nawe atazuyaje yahagaze amwerurira ukuri kose.

Ati "Urambaza iby'uyu mwana?, Banyita Mayanja, urabizi ko mfite abana 28, uyu rero agiye kumpa undi wa 29,ahubwo mumbabarire ntimuntinze ndigendeye."

Uyu mwali barikumwe nawe ntiyamunyomoje ahubwo yahise yunga mu ryo avuze ati "Umwe gusa? ahubwo ndaguha batanu."

Bahise binjira mu modoka y'umweru Weasel asanzwe agendamo bafata umuhanda berekera iy'uburiri bigaragara ko bahuje urugwiro koko.

Ibi byose bibaye nyuma yuko uyu muhanzi yakunze kugaragaza ko atigeze ndetse atazanatandukana n'umugore we SANDRA Teta ashinjwa guhohotera, ibyanatumye kuri ubu ari i Rwanda nyuma yo gucika ku ngoyi ye.

Soma: https://www.kalisimbi.com/teta-yagiye-gutegura-ubukwe

Byageze naho amukorera indirimbo yise 'SELECTOR' anamugaragaza mu mashusho yayo baryohewe n'urukundo byose ngo yerekane ko ntakibazo bafitanye.

Soma: https://www.kalisimbi.com/weasel-na-sandra-teta-mu-ndirimbo-bakoranye-mu-bihe-bigoye