IMYIGARAGAMBYO IKAZE MU MIHANDA Y'I GOMA ISATIRIYE U RWANDA.

IMYIGARAGAMBYO IKAZE MU MIHANDA Y'I GOMA ISATIRIYE U RWANDA.

Ibintu bikomeje guhindura isura mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hakomeje kubera imyigaragambyo idasanzwe abanyekongo birukana abanyarwanda.

Kuva mu gitondo kugeza n'iyi saha abakongomani baramukiye mu mihanda y'i Goma basatira umupaka w'u Rwanda mu rusaku rwinshi no kwivumbagatanya.

Intero ntayindi mu majwi yabo aranguruye baririmba bati "Abanyarwanda batoke" mu burakari bwinshi berekana ko badashaka abanyarwanda ku butaka bwabo.

Ibi bibaye nyuma yuko leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko umujyi wa Bunagana wafashwe n'ingabo z'u Rwanda mu gihe umutwe wa M23 ariwo wari watsinsuye ingabo za FARDC muri uwo mujyi.

Mu kimwaro cyinshi nyuma yo gutsindwa n'umutwe wa M23 byose bahise babishyira ku Rwanda mu birego bidafite ibimenyetso bitanzwe ubugira kenshi bemeza ko uyu mutwe ubazengereje iteka ufashwa n'u Rwanda.

Ibi byose byagiye bitangazwa ku bitangazamakuru byo muri iki gihugu cya RDC nibyo bibaye intandaro y'iyi myigaragambyo idasanzwe yirukana abanyarwanda.

Kugeza ubu abanyarwanda batuye mu mujyi wa Goma ubwoba ni bwose ko bagirirwa nabi mu gihe ibi bikorwa-nyangabirama byaba bikomeje nubwo abashinzwe umutekano barimo kugerageza gukora akazi kabo.