AS KIGALI YASHYINGUYE ETOILE DE L'EST MU CYICIRO CYA 2.

Ni umukino urangiye wari uhanzwe ijisho na benshi kuko wagombaga guhindura urutonde mu kanya nk'ako guhumbya.

AS KIGALI YASHYINGUYE ETOILE DE L'EST MU CYICIRO CYA 2.

Ikipe ya Etoile de L' est isubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na AS KIGALI ibitego bibiri ku busa.

Ni umukino urangiye wari uhanzwe ijisho na benshi kuko wagombaga guhindura urutonde mu kanya nk'ako guhumbya.

Watangiye iyi kipe yo mu Gisaka kwa Kimenyi ifite amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere kuko yari izingatiye amanota 28 yari kuyihesha kuba yaca mu rihumye Gorilla FC byari bihanganye.

Ku mahirwe make Etoile de L'est yakubiswe na AS KIGALI itababariye ibitego 2 ku busa byatsinzwe na Aboubakar LAWAL na Mugheni Fabrice, bituma iyi kipe yiyunga kuri Gicumbi Fc zisubira mu cyiciro cya 2 nk'uko zari zazamukanye umwaka ushize w'imikino.

Mu gihe ku rundi ruhande Musanze FC yatsindaga Rutsiro FC, Uku niko byarangiye bihagaze ku makipe 4 ya nyuma;

13. Rutsiro FC 32 Pts
14. Gorilla FC 30 Pts (-1)
15. Etoile De L’Est 28 Pts
16. Gicumbi FC 18 Pts

Nyuma y'iyi mikino byarangiye nta rubanza ikipe ya AS Kigali ishyinguye Etoile de l'est mu cyiciro cya kabiri aho yaturutse.