MU MINOTA 10 GUSA UMUTWE WA M23 WARI UMENESHEJE FDLR

Nyuma yuko ku munsi w'ejo hashize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu bitangazamakuru byaho hari amakuru yavugaga ko umutwe wa M23 wakuwe mu gace ka Bunagana uyu mutwe wayavuguruje.

Umuvugizi w'umutwe wa M23 witwa Willy Ngoma yanyomoje amakuru yavugaga ko ingabo za Congo FARDC zaba zisubije umujyi wa Bunagana uherereye hafi ku mupaka uhuza DRC na Uganda.

Atariye indimi ubwo yabazwaga kuri ibi bivugwa yasubije ko bitari mu mugambi wabo wo kurekura uyu mujyi umwe muyifashishwa cyane muri iki gihugu mu buhahirane cyane cyane ku bicuruzwa biva muri Uganda n'ahandi nka Kenya.

Mu kwigamba kwinshi, Yagize ati "Nta n'igitekerezo cyo kuhava dufite,turahari kandi tugomba kuhaguma kugira ngo twirindire umutekano wacu."

Willy Ngoma avuga ko kuri uyu wa Kane habayeho imirwano hagati yabo na FDLR yari yabateyeho agatero-shuma bagakozanyaho mu minota itageze ku 10 bakaza gukinagiza abarwanyi b’uyu mutwe urwanya u Rwanda bakabasubiza mu mashyamba.

Yavuze ko ibyo kuva muri Bunagana byo bidashobora. Ati “Ni ho turi kandi tuzahaguma, abatekereza ko tuzahava nta ngabo zahadukura, dufite ubushobozi bwo kurinda uyu mujyi.”

Uyu mujyi wa Bunagana uzafasha uyu mutwe kwirwanaho no gutegura neza uko batsinda umwanzi wabo ari we FARDC yifatanyije na FDLR nk'uko umuvugizi w'uyu mutwe abitangaza.