M23 ITUNGEREJE IMBUNDA KURI FARDC I KIGOMA.

M23 ITUNGEREJE IMBUNDA KURI FARDC I KIGOMA.

Aka kanya bihinduye isura imirwano yongera kubura amsasu yumvikana mu mashyamba ya Congo aho inyeshyamba z'umutwe wa M23 zishyamiranye n'ingabo za Leta FARDC.

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko i KIGOMA hahagaze imbunda ikomeje gushwiragiza buri musirikare wa Leta uhangaye kurasa kuri izi nyeshyamba.

Iyi mirwano yahereye mu gicuku kugeza n'ubu nk'uko bamwe mu baturage bihishe ahatari kure yaho urugamba rw'irasaniro ruri babitangarije Kalisimbi.com

Ugucengana n'ugucungana nibyo birimo kubera muri aka gace kari muri Gurupema ya Gisigali aho rwabuze gica hagati y'abarwanyi ba M23 na FARDC yifatanyije n'imitwe itari umwe irimo FDLR-Interahamwe, MAI MAI Yakutumba , RUD Urunana n'indi itandukanye.

Ku wa 03 Kanama nibwo M23 yiyongeje mu gufata utundi duce turimo KABAYA na KANOMBE isatira gufata Rumangabo yose byatumye imirwano idahagarara na busa kugeza n'uyu munota.