DIAMOND PLATNUMZ WARI WAJE GUTARAMIRA ABANYARWANDA BITUNGURANYE ASUBIYE MURI TANZANIYA.

Umuhanzi Diamond wari waje mu gitaramo African Giant cyari kuba ku munsi w’ejo ku Cyumweru, asubiye muri Tanzania muri gahunda zijyanye na Wasafi Festival akaba ari bugaruke mu gitondo kugira ngo ataramire abanyarwanda.

DIAMOND PLATNUMZ WARI WAJE GUTARAMIRA ABANYARWANDA BITUNGURANYE ASUBIYE  MURI TANZANIYA.

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack uzwi nka  Diamond Platnumz yaraye mu Rwanda aho yarimo yitegura gutaramira abanyaRwanda kuri iki cyumweru ndetse aza gutungurana kuri uyu wa Gatandatu ataramira by’akanya gato urubyiruko rwari rwaje mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga y’urubyiruko.

Nyuma yo gutaramira by’akanya gato  urubyiruko, uyu muhanzi yahise asubira mu gihugu cya Tanzania mu bikorwa bya Wasafi Festival iteganyijwe kuba ku wa 10 Nzeri 2023.

Wasafi Festival yari imaze imyaka 2 itaba. Uyu mwaka izatangira ku itariki 10 Nzeri 2023. Izaha rugari abahanzi 20 bahagaze neza ukuyemo Alikiba na Harmonize banze ubutumire

Biteganyijwe ko uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu gace ka Africa y’Uburasirazuba aza kugaruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ku buryo ku gicamunsi azataramira abantu muri BK Arena.

Amatike yo kwitabira igitaramo cya Diamond yamaze gushira ku isoko bivuze ko ku munsi w’ejo BK Arena izaba yuzuye ije guhanga amaso Diamond Platnumz uzaririmba ku rubyiniro rumwe na Masamba Intore ndetse n’umubyinnyi Sherrie Silver.

Nta kibazo cyangwa icyasha Diamond Platnumz afite hano mu Rwanda dore ko yagiye kuza hano mu Rwanda yamaze kwishyura Mico The Best ku kibazo bari bafitanye cyari kijmaze imyaka 10. 

SRC: Umuryango