AKA KANYA: APR FC ITWAYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA 2021-2022

AKA KANYA: APR FC ITWAYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA 2021-2022

Ikipe ya APR FC imaze kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda 2022 nyuma yo gutsinda Police fc ibitego 2 ku busa.

Mbere y'iyi mikino ya nyuma yabereye icyarimwe, rwari rugeretse hagati ya APR FC na Kiyovu Sports yari iya kabiri irushwa inota rimwe ku rutonde rwa shampiyona.

APR FC yesuranaga na Police FC mu mukino utari woroshye ishaka igikombe, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa biba amahire ko na Kiyovu Sports yo yari ihanganye na Marines FC imuhanga byari uko.

Bidatinze ku munota wa 47 w'umukino igice cya kabiri kigitangira Kiyovu Sports kuri stade ya Muhanga yakubise Marines igitego cya mbere bihindura isura isigara ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe ariko hashize iminota 5 gusa Mugisha Gilbert aba anyeganyeje inshundura APR isubirana umwanya wa mbere n'amanota 66.

Kiyovu Sports ikimara kumva ibibereye i Nyamirambo yahise inobekamo icya kabiri cyatsinzwe na EMMANUEL OKWI induru ziravuga kaba karabaye.

Abakinnyi ba APR FC bahise basa nk'abakozwe mu mutwe bashaka igitego ku bubi na bwiza bigera ku munota wa 90 umusifuzi yongeraho indi.

Ku munota wa 91 ushyira uwa 92 uwitwa Barafinda acenga ba myugariro ba Police yihuta asatira izamu akubita ishoti riremereye atsinda icy'intsinzi birangira ibyishimo ari byose mu bafana abasirikare b'u Rwanda bongera kubyina intsinzi ku bw'ikipe yabo.