Carles Puyol na Iker Casillas bakiniye SPAIN beruye ko ari abatinganyi.

Carles Puyol na Iker Casillas bakiniye SPAIN beruye ko ari abatinganyi.

Ni abakinnyi b'abanyabigwi bakoze amateka akomeye mu makipe yabo by'umwihariko i'yi gihugu bavukanamo cya Esipanye.

Byeruye bwa mbere ubwo Umuzamu ukomeye IKER Casillas warindiraga REAL MADRID CF yeguye Telefone ye ngendanwa anyarukira ku rubuga rwa Twitter yandikaho amagambo abishimangira.

Abwira abatagira ingano bamukurikira umunsi ku munsi, Ati "Nizera ko munyubaha: Ndi umutinganyi." 

Inkuru yahise iba kimomo ko uyu mugabo aryamana nabo bahuje ibitsina benshi bahita bamenya impamvu aherutse gutandukana n'umwe mu bagore beza, Sara Carbonero Arévalo, ukora akazi k'itangazamakuru.

Casillas agishyira hanze ukuri kose, Ntibyatinze myugariro Carles Puyol wahoze akinira ikipe ya Barcelona na Esipanye(Spain) agikubita akajisho kuri iyo Tweet amena hasi umuceri aka wa mugani w'urubyiruko rw'i Rwanda.

Ati "Igihe cyageze noneho ngo twerure tuvuge neza iby'inkuru yacu, IKER".

Byahise byigaragaza neza ubwo Yongeragaho udushushomvugo tuzwi nka 'Emoji' tw'imitima yemeza urwahebuje amukunda.

IKER Casillas yashakanye n'umunyamakurukazi SARA muri 2016 baza gutandukana muri 2021 mu buryo butunguranye bitewe n'uburyo abafana babo babonaga urwo bakundanye.

Casillas na Sara

Umunyabigwi i Camp Nou, Carlos PUYOL we atigeze akorana ubukwe n'umugore uwo ari we wese n'ubwo afite abana 2 yabyaranye n'uwo bakundanye ariko atagize umugore witwa Vannessa Lorenzo.