BIGOYE US MONASTIR YATWAYE IGIKOMBE CYA BAL.

Mu byishimo byinshi Ikipe ya US MONASTIR yo muri Tunisia niyo birangiye yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72 mu mikino ya nyafurika yaberaga muri BK ARENA i Kigali mu Rwanda.

Wari umukino utoroshye habe na gato watangiye amakipe ombi ahanganye bikomeye buri mwe ishaka guhiga indi ngo igikombe gitahe iwayo.

Ku kinyuranyo cy'amanota 11 yonyine bigoranye uyu kipe y'abarabu yongeye kwigaragaza neza ku mukino wa nyuma w'iyi mikino ya Basketball Africa League ibaye ku nshuro yayo ya 2.

Mbere y'umukino n'ubundi US MONASTIR niyo yahabwaga amahirwe kuko umwaka ushize nabwo yari yageze ku mukino wa nyuma ariko igwa munsi y'urugo ubwo yatsindwaga na Zamalek yo mu gihugu cya Misiri.

Ni umukino wari uryoheye ijisho warebwa na benshi barimo nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame.

Iri rushanwa ry'uyu mwaka, imikino y'ibanze yatangiriye mu gihugu cya Senegal aho yaberaga muri Dakar Arena bigera muri kimwe cya munani.

Imikino ya kimwe cya kanae ayri isigayemo amakipe 8 akomeye kurusha andi kuri uyu mugabane yarimo na REG BBC yo mu Rwanda n'ubwo yo itabashije kwitwara nezakuko ku ikubitiro yatsinzwe n'iyitwa FAP.