RUBAVU: AGIFUNGWA YERUYE NEZA UKO YABESHYEYE GITIFU.

RUBAVU: AGIFUNGWA YERUYE NEZA UKO YABESHYEYE GITIFU.

Uwimanimpaye Claudine uherutse kugaragara mu itangazamakuru avuga ko yakubiswe bikomeye na Gitifu w'umurenge wa Kanzenze akamukura iryinyo yisubiyemo.

Hakozwe iperereza ryimbitse kuri iki kibazo ndetse uyu munyamabanga nshingwabikorwa witwa Faustin Nkurunziza waregwaga n'uyu mukobwa atabwa muri yombi ashinjwa gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu mwali yavugaga ko Gitifu yamusabye ko baryamana ariko akamubera ibamba byatumye amutega iminsi niko kumusanga ku kazi amukubita inshyi ziyongeraho umutego w'indimbura yikubita hasi bimuviramo gutakaza iryinyo.

Ibi byose byaje kugaragara nk'ibinyoma kuri uyu wa kabiri wa Kanama, Claudine afatwa mpiri n'inzego z'umutekano zimushyikiriza urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB aho akekwaho icyaha cyo guharabika ubuyobozi mu ruhame.

Akibazwa, mu nyandikomvugo yemeye ko yabeshyeye uyu muyobozi avuga byose uko byagenze nk'uko byaje gutangazwa n'umuyobozi w'akarere ka Rubavu.

Yagize ati" Uko byagenze ni uko umwana yivugiye ko yabeshyeye umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kanzenze, Avuga ko yashutswe, dusaba inzego kubikurikirana hamenyekane abamushutse n'impamvu bamushutse. Ibyo byose rero inzego ziri kubikurikirana tuzabimenya."

Byabaye nyuma y'inama ubuyobozi bwakoranye n'uyu mukobwa ahatwa ibibazo birangira yemeye icyaha nk'uko umuyobozi yongeye kubikomozaho.

Ati "Mu bigaragara nuko uyu mwana yabeshye, nta byigeze bigaragara ko yashatse kumufata ku ngufu kuko ntaho bigeze bahurira, Amenyo avuga ko yamukuye ntayo yabihakanye,iryinyo avuga ni iryavuyemo ubwo yakoraga impanuka akiri muto."

Amakuru agera kuri Kalisimbi avuga ko uretse kuba uyu mukobwa yatawe muri yombi, abashyirwa mu majwi barimo umukoresha we nyir'akabari yakoreragamo witwa Damien Hakizimana ngo wabiterwaga no kuba yaracibwaga amande kenshi kubw'amakosa.