THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 05

Duherukana papa Linda avuye mu kigo asize Linda amarira ari yose kubw'ibyo yari amaze kumukorera ariko Chance wari inshuti ye we yamubaye hafi aramwihanganisha amujyana kuruhuka maze si ugusinzira aherayo kubw'agahinda kenshi,ni mu gihe kandi Gaston nawe bari bakomerekeje cyane nawe yari yagiye gutura umujinya uburiri nibwo uwitwa Philipe yamusanze aho yari aryamye akagerageza kumukangura ariko biba ibyubusa,animateur nawe yaje kumubyutsa ngo ajye mu masomo ya nimugoroba gusa ibyaje gukurikira ubanza byari bibi kurushaho........ Reka dukomeze twisomere inkuru yacu........

THE CLASS LOVE   SEASON 01   EPISODE 05
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 05
*****************************************
Duherukana papa Linda avuye mu kigo asize Linda amarira ari yose kubw'ibyo yari amaze kumukorera ariko Chance wari inshuti ye we yamubaye hafi aramwihanganisha amujyana kuruhuka maze si ugusinzira aherayo kubw'agahinda kenshi,ni mu gihe kandi Gaston nawe bari bakomerekeje cyane nawe yari yagiye gutura umujinya uburiri nibwo uwitwa Philipe yamusanze aho yari aryamye akagerageza kumukangura ariko biba ibyubusa,animateur nawe yaje kumubyutsa ngo ajye mu masomo ya nimugoroba gusa ibyaje gukurikira ubanza byari bibi kurushaho........
Reka dukomeze twisomere inkuru yacu........
Ubwo Philipe yari agitegerereje hanze ngo arebe niba animateur ari busohore na Gaston,yabonye abanyeshuli bose birukira hanze yumva urusaku muri dortoire(aho abanyeshuli barara) abona ibintu byakomeye ahita nawe yiyemeza kubyigana yinjira ngo arebe ibibaye ariko kuko abasohokaga bari benshi umuryango wabaye muto ntiyabona aho yinjirira nubwo yakomeje kubyigana cyane benshi baramusekaga cyane bamubwira ngo:"wowe urabona abandi bahunga bakiza amagara yabo nawe ukabyigana winjira? uzi ko uri ikigoryi" ariko ntiyabitaho akomeza kurwana yinjira biranga ashaka kurungurukira mu idirishya arigezeho abona hari ishuka imwe yari kugitanda imukingirije kuko itari ishashe neza yari yamanutse atahareba neza maze yongera kwirukira ku umuryango noneho asanga bashizemo ariko bahagaze imbere yawo bashungereye aba abonye aho aca yinjira,akinjira yasanze animateur ahagaze hejuru ya Gaston amutonganya cyane nyuma yuko urusaku yari yumvise rwari urushyi animateur yari akubise Gaston ariyo mpamvu bose barwumvise bakikanga bagasohoka biruka bavuga ngo aramwishe....aramwishe....kuko rwari urushyi rukomeye rwavuze abari muri doltoire bose bagakangarana.Philipe we yinjiye asanga Gaston yicaye hasi yacecetse atuje atavuga ibiganza bye byose yabishyize ku matama kugirango atongera gukubitwa urundi rushyi ngo wenda niyongera gukubita akubite ahandi hatari ku itama ariko ibitutsi n'andi magambo mabi avanze n'intonganya bya animateur byari bimurembeje.
Animateur:"uranyumvira ngo ndakubwira kubyuka ukanyigiraho icyo ntazi wa mulezi we! ibyo ntukabinzaneho ntabwo nkina sinagukinisha nkuko mwifatiye Discipline master (umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo) niwe mubeshya uko mushaka.Haguruka vuba se nyine kandi sinongere kumva na rimwe unyibwirisha ngo urarwaye.
Gaston afata igitanda ngo akishingikirizeho ahaguruka kuko intege zari zamushiranye ariko acungana nawe akamuhunga ngo atongera kumutungura akamukubita, philipe abonye uko bimeze ahita asubiza animateur anasabira imbabazi Gaston ngo wenda arebe ko yamureka.
Philipe:"ariko ni ukuri Gaston ararwaye ntabwo akubeshya animate...!"(akibivuga animateur aramuhindukirana amukankamira amutera ubwoba)
Animateur:"ngo iki? wowe se uracyakora iki aha ko abandi bagiye kwiga? uranshaka? nawe umaze kubyimba? mbare kabiri ntakikubona mu maso yanjye."(philipe yanga kugenda)
Philipe:"ibyo nkubwira ndabizi ni ukuri Gaston ararwaye mubabarire pe dore nijye umurwaje."
Animateur:"cyangwa urwaye mu mutwe wa cyana we vuba mbone usohoka aha cyangwa nkwirukane nonaha"
Animateur atera ubwoba philipe amusohora nabi cyane,mu gihe Gaston we yari agishaka ikayi y'isomo aza kwiga animateur yahise agaruka nyuma yo gusohora philipe atangira nawe kongera kumwuka inabi.
Animateur:"ibyo urimo ni ibiki urashaka kwitinza ngo ubone ngiye rero usubire mu buriri....amayeri yanyu narayamenye"
Gaston akomeza kwicecekera afata ikayi ye ngo asohoke gusa atarasohoka animateur aramukurura amwongorera amagambo tutamenye ariko ubona ko amutera ubwoba,maze agisohoka abona Philipe yari amutegereje bajyana muri class(mu ishuri) bagezeyo bakinjira batungurwa no gusanga umutuzo utari usanzwe wagirango hari ikintu cyabaye kidasanzwe,abanyeshuli biganaga bagikubita amaso Gaston batangira kujujura bamuryanirana inzara gusa we arikomeza ajya kwicara mu ntebe ye nkuko bisanzwe we na philipe ariko hashize akanya gato philipe ashaka kujya kwihagarika asaba Gaston amwongorera ngo bajyane aramwangira.
Philipe:"sha nari nihagazeho kuva kare nshaka gukora ibyoroshye ariko biranze wamperekeje kuri toilet gaston sibyo?"(avuga buhoro amwongorera)
Gaston:"oya ntabwo bishoboka ndaguma hano kandi mbanze nkubwize ukuri ko nukomeza kujya ugendana nanjye byazakuzanira ibibazo bikakubyarira amazi n'ibisusa ushatse wakwitonda kuko ibyange ni birebire."
philipe:"reka wana ngwino...ariko se ikiguteye ubwoba ni igisebo cyuko bari bukubone n'ubundi ko bazakomeza kukubona se iby'abanyeshuli ko utabyishinga wowe ikarume tugende ntawe badaserereza."
Gaston:"philipe ibyo utekereza sibyo ahubwo ibyange birenze uko ubikeka, nkurikije ibyo animateur yanyongoreye noneho akimara kugusohora muri doltoire ni ukuri mbabarira pe!."
Philipe akibyumva yikangamo amubaza ibyo aribyo ariko Gaston ntiyagira icyo amusubiza aramubwira ngo abe aretse azamubwira igihe nikigera abonye yanze kugenda noneho aramubwira ngo agende akore ibyo akora ngo araza kubimubwira agarutse,maze philipe asohoka bwangu agenda yibaza byinshi,agisohoka Gaston nawe yahise yubika umutwe ku ntebe akitekerezaho yumva hari umuntu umwicaye iruhande amukomanga yumva ni umukobwa umukojejeho intoki ahita yubura umutwe ngo arebe uwo ariwe asanga ni.............................................................
EPISODE 06 on the way.....................
Ese Gaston yasanze ari nde?....uyu mukobwa se koko yaba yari Linda?.....animateur se we yari yamwongoreye iki cyamuteye ubwoba bituma abuza inshuti ye magara kongera kugendana nawe?...
Ntuzacikwe n'ibice bizakurikira kandi mukomeze gukanda SUBSCRIBE ushyizemo email yawe kugira ngo mubashe gukurikirana iyi nkuru byoroshye ndetse no gutanga ibitekerezo(COMMENTS) kuri buri gace ngo tumenye uko mwayakiriye,ntukibagirwe gukora SHARE ngo usangize n'inshuti zawe zose ubu buryohe,Murakoze cyane.
SHALOOM!!!