RONALDO ASHOBORA KUBA YAKINIYE BWA NYUMA MANCHESTER.

RONALDO ASHOBORA KUBA YAKINIYE BWA NYUMA MANCHESTER.

Rutahizamu w'ibihe byose kuri benshi Cristiano Ronaldo nk'uko bitangazwa ashobora kuba yaraye akinnye umukino we wa nyuma mu ikipe yamugize uwo ari we.

Byatangiye mu mpeshyi y'uyu mwaka ubwo yisabiraga kurekurwa na Manchester United ngo yigire iyo bweze mu makipe yamwifuzaga ku ntego ye yo gukomeza gukina mu irushanwa rya Champions League rihatse ayandi i Burayi, mu gihe we n'ikipe arimo ubu nta tike yo kurikina yari yabonetse.

Umutoza ERIK TEN HAG wa Manchester yakunze kugaragaza kuva kera ko n'ubwo uyu mugabo atagishaka kubakinira ariko bakimukeneye ndetse ko ari mu mipango ye yose kandi ntakabuza azakomeza cyane ko akibafitiye amasezerano y'umwaka.

Ibi nibyo byabaye akagozi kakimuziritse i Old Trafford kanatumye akomeza kwivumbura imbere y'umutoza gusa byose byabaye iyanga aratuza bimuviramo kuba atakibanza mu kibuga kenshi asigaye yinjira asimbuye mu mikino 4 ya Shampiyona imaze gukinwa.

Ku ya 31 Kanama niwo munsi isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi rizaba rikubisweho ingufuri, aha niho benshi bahera bavuga ko uyu mukinnyi ugititirije kugenda ashobora kuhava mbere yayo cyangwa iyi tariki ikamusiga ahandi hatari mu bwongereza.

Nimugoroba ubwo Manchester United yari imaze gusarura amanota 3 kuri Southampton, RIK TEN HAG yongeye kugaruka ku cyo yifuza kuri CRISTIANO.

Ati "Cristiano Ari mu mishinga yacu, Turashaka ko ahaguma, ntakindi narenzaho icyo nifuza nuko tugumana. Kandi ndabyizeye."

Iri tsimbarara ry'umutoza ryagiye rikoma mu nkokora imigambi y'amakipe amwe y'i Burayi yifuzaga uyu mwataka ukomeye, harimo Bayern Munich na CHELSEA zageze aho zimanika amaboko zikura akarenge kazo mu kumushaka kubera amananiza.